Amasomo ku wa Kabiri, Pasika IV, A

ISOMO RYA MBERE


lgitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 11, 19-26)

Abavandimwe 19bari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. 20Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu. 21Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigaturna umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera. 22Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. 23Ngo agereyo abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. 24Koko rero Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani. 25Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli ; 26ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya, kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere « Abakristu ».

 

ZABURI (Zab 87 (86), 1-2, 3. 5ab, 6-7)


Inyik/ Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho !


Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu

Uhoraho akunda amarembo yayo,

kurusha ingoro zose za Yakobo.

 

Abakuvuga bose baragusingiza,

wowe murwa w’Uhoraho !

Naho Siyoni bose bazayite ‘Mubyeyi !’

kuko buri muntu wese ayivukamo.

 

Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,

ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »

Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,

bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10, 27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri Umushumba nyamushumba :

twumva ijwi ryawe maze tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 10, 22-30)

Muri icyo gihe, 22i Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana. Hari mu itumba. 23Yezu yagendagendaga mu Ngoro mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. 24Abayahudi baramukikiza maze baramubaza bati «Uzakomeza kuturerega na ryari ? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.» 25Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera ; ibikorwa nkora mu izina rya Data ni byo bihamya ibyanjye. 26Mwe ntimwemera kuko mutari abo mu ntama zanjye. 27Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. 28Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho ; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. 29Data wazimpaye aruta byose, kandi nta wagira icya ashikuza mu kiganza cya Data. 30Jye na Data turi umwe.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »