Amasomo ku wa Gatatu, Pasika IV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 12, 24-25 ; 13, 1-5)

Muri iyo minsi, 12,24ijambo ry’Imana rirushaho gukura no kwamamara. 25Naho Barinaba na Sawuli barangije umurimo wabo i Yeruzalemu, bagarukana na Yohani bitaga Mariko.

13,1Muri Kiliziya y’ i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigishwa ari bo Barinaba, Simewoni bitaga « Umwirabura » na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli. 2Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati « Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye. » 3Nuko bamaze gusiba kurya no kwambaza, babaramburiraho ibiganza barabohereza. 4Ubwo Barinaba na Sawuli batumwe na Roho Mutagatifu, bamanukira i Selewukiya, aho bafatiye ubwato berekeza mu kirwa cya Shipure. 5Bageze i Salamina, bamamaza ijambo ry’Imana mu masengero y’Abayahudi. Ubwo bari kumwe na Yohani, umufasha wabo.

 

ZABURI (Zab 67 (66), 2-3, 5, 6. 8)


Inyik/ Mana yacu, imiryango yose nigusingize !


Imana nitubabarire maze iduhe umugisha,

itwereke uruhanga rwayo rubengerana,

kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,

n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.

 

Amoko yose niyishime, aririmbe,

kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,

ukagenga amahanga yose y’ isi.

 

Mana yacu, imiryango yose nigusingize,

imiryango yose nigusingirize icyarimwe !

Imana niduhe umugisha,

Kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8,12)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, wowe Rumuri rw’isi,

ugukurikira ntazagenda mu mwijima,

ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 12, 44-50)

Muri icyo gihe, 44Yezu arangurura ijwi ati « Unyemera si jye aba yemeye, ahubwo aba yemeye Uwantumye, 45kandi rero umbona aba abonye n’Uwantumye. 46Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima. 47Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi. 48Ungaya kandi ntiyakire amagambo yanjye, afite umucamanza we: ijambo navuze ni ryo rizamucira urubanza ku munsi w’imperuka. 49Kuko ntavuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni We wantegetse ibyo mvuga, n’ibyo nzavuga. 50Kandi nzi ko itegeko rye ari ubugingo bw’iteka. Jye rero ibyo mvuga, mbivuga uko Data yabimbwiye. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »