sam.

14

mai

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, Pasika IV, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 13, 44-52)

44Ku isabato yakurikiye inyigisho ya mbere ya Pawulo i Antiyokiya ho muri Pisidiya, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana. 45Abayahudi rero ngo babone icyo kivunge cy’abantu bagira ishyari, ni ko guhinyura ibyo Pawulo yavugaga babisebya. 46Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha bati « Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana ! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ubugingo buhoraho, ngaho rero twisangiye abanyamahanga. 47Ni na ko Nyagasani yadutegetse agira ati ‘Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uzajyane ijambo ry’umukiro kugeza aho isi igarukira.’»

48Abanyamahanga babyumvise barishima, basingiza ijambo rya Nyagasani, n’abari baragenewe ubugingo bose baremera. 49Nuko ijambo rya Nyagasani ryogera muri icyo gihugu cyose, 50ariko Abayahudi boshya abagore b’abapfasoni bubahaga Imana, kimwe n’abanyacyubahiro bo muri uwo mugi, babateza Pawulo na Barinaba ngo babatoteze kugeza ubwo babamenesha mu gihugu cyabo. 51Na bo ngo bamare kwihungura umukungugu wo mu birenge byabo, barawubasigira maze Bajya mu mugi witwa Ikoniyo. 52Abigishwa b’aho basigaye buzuye ibyishimo na Roho Mutagatifu.

 

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4)


Inyik/Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.


Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

lmipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze lmpundu kandi muririmbe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 14.16)

 

Alleluya Alleluya.

Twarabyitegereje kandi twamenye urukundo Imana yatugaragarije

Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 14, 7-14)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 7«Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» 8Filipo ni ko guhita amubwira ati « Nyagasani, twereke So biraba biduhagije. » 9Yezu aramusubiza ati « Filipo we, n’iminsi yose tumaranye ukaba utanzi ? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So ? 10Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye ? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye ni we ukora imirimo ye. 11Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. 12Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho kuko ngiye kwa Data. 13Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. 14Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »