Amasomo ku wa Kane, III Pasika A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 8, 26-40)

Muri iyo minsi, 26umumalayika wa Nyagasani abwira Filipo ati « Haguruka ugende werekeje mu majyepfo, unyure mu muhanda umanuka i Yeruzalernu ujya i Gaza, ubu ngubu ukaba utarimo abagenzi. » 27Filipo ahera ko aragenda. Ubwo Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya, akaba n’umunyabintu we, yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu. 28Yari mu nzira ataha yicaye mu igare rye, agenda asoma igitabo cya Izayi umuhanuzi. 29Roho Mutagatifu abwira Filipo ati « Genda, wegere ririya gare. » 30Filipo ariruka, yumva uwo mutware asoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, aramubaza ati « Mbese aho ibyo usoma urabyumva !» 31Undi aramusubiza ati « Nabyumva nte se ntabonye unsobanurira. » Nuko asaba Filipo kurira ngo yicare iruhande rwe. 32Muri ibyo Byanditswe yahasomaga ibi ngibi : « Bamushoreye nk’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa nk’umwana w’intama wicecekera imbere y’uwupfura ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa. 33Yacishijwe bugufi, acirwa urubanza rw’akarengane. Ni nde uzavuga iby’abazamukomokaho? Ko ubugingo bwe bwazimanganye ku isi, nta cyo yasize. »

34Uwo mutware abaza Filipo ati « Ndagusabye ngo umbwire : ni nde umuhanuzi avugaho ibi ngibi ? Ni kuri we ubwe, cyangwa se ni undi muntu yavugaga ?» 35Filipo ni ko guterura ahereye kuri iyo ngingo y’Ibyanditswe, amumenyesha Inkuru Nziza ya Yezu. 36Uko bagakomeje inzira baza kugera ku mugezi, wa mutware aravuga ati « Dore amazi ! Ni iki se kandi cyambuza kubatizwa ?» (37Filipo aramusuhiza ati « Niba wemera Yezu n’umutima wawe wose, birashoboka. » Undi aramubwira ati « Ndemera ko Yezu Kristu ari Umwana w’Imana. ») 38Nuko ategeka ko bahagarika igare, bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo n’umutware, maze Filipo aramubatiza. 39Bamaze kuva mu mazi Roho Mutagatifu ajyana Filipo, uwo mutware ntiyongera kumubona ukundi, ahubwo yikomereza urugendo rwe yishimye. 40Naho Filipo ngo arebe asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.


ZABURI (Zab 66 (65), 8-9, 16-17, 5a.20)


Inyik/   Mahanga yose, nimusingize Imana.

Bihugu mwese, nimurate Imana yacu,

muhanike amajwi muririmba ibisingizo byayo ;

Kuko ari yo itubeshejeho,

kandi ntireke ibirenge byacu bidandabirana.

 

Abubaha lmana mwese nimuze mwumve,

mbatekerereze ibitangaza yankoreye.

Uko umunwa wanjye wamutakiraga,

ni na ko ururimi rwanjye rwamusingizaga.

 

Nimuze mwirorere ibikorwa by’Imana,

Imana iragahora isingizwa,

yo itirengagije isengesho ryanjye,

cyangwa ngo ireke kungirira ubuntu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6, 51-52)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri umugati muzima wamanutse mu ijuru.

Urya uwo mugati azabaho iteka !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 6, 44-51)

Muri icyo gihe, Yezu amaze gutubura imigati abwira imbaga y’Abayahudi ati 44«Nta we ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. 45Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ‘Bose baziyigishirizwa n’Imana.’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga. 46Nta wigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana ; uwo nguwo ni we wabonye Data. 47Ndababwira ukuri koko : uwemera agira ubugingo bw’iteka. 48Ni jye mugati w’ubugingo. 49Ba sogokuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. 50Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira ngo uwuriye wese ye kuzapfa. 51Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka ; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »