Amasomo ku wa Gatandatu, III Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 9, 31-42)

Muri iyo minsi, 31Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu. 32Ubwo rero Petero wazengurukaga igihugu cyose, aza kugera no ku batagatifujwe bari batuye i Lida. 33Ahasanga umuntu witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atabyuka kubera ubumuga. 34Petero aramubwira ati « Eneya, Yezu Kristu aragukijije. Haguruka wisasire uburiri bwawe !» Uwo mwanya arahaguruka. 35Nuko abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Saroni babibonye, bayoboka Nyagasani.


36Ubwo i Yope hakaba umwigishwakazi witwa Tabita, mu kigereki rikaba Doruka. Yakoraga ibikorwa byiza byinshi, kandi agatanga n’imfashanyo y’abakene. 37Muri iyo minsi aza gufatwa n’indwara, maze arapfa. Bamaze kuhagira umurambo we, bawurambika mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru. 38Kuko rero Lida yari bugufi bw’i Yope, abigishwa bakaba barumvise ko Petero ari ho ari, bamutumaho abantu babiri kumubwira bati « Ntutindiganye kuza iwacu. » 39Petero ahaguruka uwo mwanya, ajyana na bo. Akihagera, bamujyana muri cya cyumba cyo mu nzu yo hejuru, abapfakazi bose bari bamukikije barira, bereka Petero amakanzu n’ibishura Doruka yadodaga akiri kumwe na bo. 40Nuko Petero aheza abantu bose, arapfukama arasenga ; hanyuma ahindukirira umurambo aravuga ati « Tabita, haguruka !» Nuko ngo abumbure amaso abona Petero, areguka maze aricara. 41Petero amuhereza ikiganza aramuhagurutsa ; ni ko guhamagara abatagatifujwe n’abapfakazi, aramubereka ari mutaraga. 42Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani.

 

ZABURI (Zab 116 (114-115), 12-13 , 14-15, 16ac-17)


Inyik/ Ndashimira Uhoraho, kubera ibyiza byose yangiriye !

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte ?

Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be !

 

None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi !

Nzagutura igitambo cy’ishimwe,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6, 63. 68)

 

Alleluya AIleluya.

Amagarnoo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 6, 60-69)

Muri icyo gihe, mu isengero ry’i Kafarinawumu Yezu yari yaravuze ati « Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka. » 60Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva baravuga bati « Aya magambo arahambaye, ni nde washobora kuyatega amatwi ?» 61Yezu amenya ko abigishwa be kijujutiye ayo magambo, arababwira ati « Mbese ibyo birabatsitaje? Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere hose ? 63Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo. 64Ariko muri mwe harimo abatemera. » Koko Yezu yari azi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. 65Arongera ati « Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data. » 66Kuva ubwo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. 67Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri ati « Namwe se murashaka kwigendera ?» 68Simoni Petero aramusubiza ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »