dim.

08

mai

2011

Inyigisho Icyumweru cya III cya Pasika

Icyumweru cya gatatu cya Pasika kidusaba kuzirikana ku nkuru nziza iduha ishusho y’ukwemera kwacu. Ni abigishwa ba Emawusi, babandi bagendaga baganira ibyari bimaze kuba i Yeruzalemu bakajyana n’uwo bita Yezu ariko batabizi. Kuba Yezu abegera, akagendana nabo, akabasobanurira ibyanditswe, ni ikimenyetso gikomeye cya Yezu ugendana na buri wese, akagenda amusobanurira ibikwiye, akagira uruhare mu mutimanama we, akarinda muntu kuyoba amwereka inzira y’ukuri ariko nanone akubahiriza ubwigenge bwa buri wese. Niyo mpamvu bageze hafi y’urusisiro bajyagamo Yezu agasa n’uwikomereza. Iyo bataza kumubwira bati gumana natwe Nyagasani kuko tugukeneye, kuko tudashaka kubaho twenyine tutagufite, ntibaba baramumenyeye mu imanyura ry’umugati. Uru rugendo rero Yezu atangiramo inyigisho y’ubuzima ahereye kuri Musa n’abahanuzi bose, Luka arurutubwira mu bice bine:

 

- Igice cya mbere n’aho tubona abigishwa babiri ba Emawusi (13-18), bari mu rugendo bavugana kandi bibaza ku byari bimaze kuba i Yeruzalemu. Icyo gihe ariko bakaba bari bijimye mu maso. Ibi biradusobanurira igihe muntu aba yibaza byinshi ku kwemera kwe, ndetse akaba yagera nubwo acika intege avuga ati ibyo batubwira byose baratubeshya, ndetse n’amasengesho tuvuga nta musaruro. Muri bo bariyumvamo ishavu n’agahinda, uwo bari barashyizemo amizero barasa n’ababona ko yababeshye, muri make bagokeye ubusa. Ariko muri uko kwiheba, muri uwo muhangayiko utagira uko ungana, muri urwo rugendo ruhunga Imana kuko itigaragaza ngo itabare, umuntu utari witezwe aje kubahumuriza no kubahumura.

 

- Igice ya kabiri rero ni uyu muntu uje kubaganiriza, uje kubahumuriza gahoro gahoro (vv. 19-24). Aba bantu bari bageze kubuce, barakomeza kuvuga babihiwe kandi bacitse intege bati: Uwo muntu bita Yezu yari umuntu ukomeye mu magambo no mu bikorwa ariko abaherezabitambo bakuru n’abatware bacu bamubambye k’umusaraba, Ni nko kuvuga ngo iyo tubimenya mbere ntitumuteho igihe. Bati dore none n’abagore bacu barimo kudutangaza, ngo bagiye kumva ntibasanga umurambo we, ngo abamarayika bababwira ko ari muzima! Uwo twari twarizeye yadutaye mu mage, twabonye ko yatwizezaga ibitangaza gusa, duta ibyacu none dore katubayeho. Muri uyu mwijima ukomeye niho uyu muntu aje kubaganiriza no kubahumuriza.

 

- Igice cya gatatu (vv. 25-27), ni uyu muntu utazwi utangiye kubigisha ahereye kuri Musa n’abahanuzi maze imitima yabo igatangira kuzura ibinezaneza. Yezu si bikabyo, Yezu icyo agamije si ukutwereka ko ari umushobora byose, icyo agamije ni ukugendana natwe gahoro gahoro, akagenda atwigisha, akemera gukorana natwe urugendo rurerure rushobora kurangwa n’ubwihebe, ugucika intege, amaganya,…ariko igihe cyagera, twasubiza amaso inyuma, tugasanga mu nzira hari aho Yezu yagiye adutera ibinezaneza, atuba hafi tukishima kandi tukishimira abo turibo n’ibyo dushoboye. Uru nirwo rugendo duhamagarirwa gukorana na Yezu. Yezu yifuza ko kandi urugendo rwacu twarugerana Emawusi noneho akabona kutwiyereka.

 

- Ni igice cya kane cy’iyi vanjili, aho Yezu agera Emawusi, mu nzu yoroheje yo muri Palestina, agashimira Imana, akamanyura umugati, agahereza abigishwa ben go basangire. Yezu atwiyerekera mu kugira neza, mu gusangira na bagenzi bacu, mu kubitaho. Ngo igihe abahereje umugati, amaso yabo yarahumutse, noneho baramumenya. Uko kumumenya niko kwatumye bahitamo kumwamamaza hose kuko batashoboraga gukingirana mu mitima yabo ibyari byababayeho. Nk’abigishwa ba Emawusi, natwe guharanire kugendana na Yezu mu bwiyoroshye no mu kwihanganira ibyo duhura nabyo, nka Petero mu Ibaruwa ye (1Pet 1.17-21), duhore twibuka ko koko niba twiyamabaza Imana nk’umubyeyi wacu, tugomba guhora twibuka ko twarokojwe amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu kandi ko ari We dukesha ukwemera n’amizero yacu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »