Misa yo gusabira Furere KARENZI François Xavier

Furere KARENZI François Xavier yavukiye muri Paruwasi ya Kibeho, Diyosezi ya Gikongoro ku wa 21.11.1956. Yitabye Imana ku wa 16.04.2011 mu bitaro bya Byumba. Misa yo ku musabira izasomwa ku wa 08.05.2011 muri Katedrali ya Byumba.


Mu buto bwe, KARENZI François Xavier yakundaga ubuzima bwo kwiha Imana bigera nubwo afata umugambi wo kuyegurira ubuzima bwe no kuyikorera mu Muryango w’Abafureri b’Amashuri abereye Kristu (Frères des Ecoles chrétiennes).


Furere Karenzi François Xavier yaranzwe n’ibyishimo mu buzima bwe, yakundaga umuco nyarwanda kandi akifuza kuwutoza urubyiruko, akaba yarizihirwa rwose. Yakoreye Kiliziya imirimo inyuranye, ari mu mirimo y’iyogezabutumwa bw’Ivanjili ari no mu mirimo y’iterambere. Ababa i Byumba ndetse n’abanya Kisaro ntibazibagirwa uruhare rukomeye Furere KARENZI yagize mu guca amaterasi y’indinganire.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »