sam.

30

avril

2011

ITANGAZO RIGENEWE URUBYIRUKO GATOLIKA RWO MU RWANDA

Rubyiruko Nshuti, mugire Pasika nziza. Nk’uko twabimenyeshejwe turitegura Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko (JMJ) ku nshuro ya makumyabiri na gatandatu uzabera i Madride mu gihugu cya Espagne guhera ku itariki ya 16-21 Kanama uyu mwaka. Hari urubyiruko rwategenijwe ruzaduhagararirayo. Uwo munsi usanzwe uhuza Papa n’urubyiruko ruturuka mu bihugu binyuranye, mu isengesho. Ikiba kigamijwe ni ukongera kwibutsa urubyiruko uruhare rukomeye rufite mu butumwa bwa Kiliziya no kurushishikariza gukomeza kwivugururamo ingabire rwahawe muri Batisimu.


Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko rwa Kiliziya mu Rwanda kwifatanya n’urundi rubyiruko rw’isi yose turarusaba ko guhera kuwa 01 Gicuransi 2011 rwatangira gusabira iryo huriro ngo rizatungane kandi ryere imbuto muri Kiliziya ya Kristu. Mu maparuwasi, mu miryango remezo, mu mashuri n‘ahandi urubyiruko ruhurira rugasabira kandi rugakurikirana iby’iryo huriro. Turasaba ababishinzwe kuzakora uko bashoboye bakamenyesha urubyiruko imigendekere y’uwo Munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.


Ubutumwa Papa Benedigito XVI yageneye uwo munsi bugira buti «  Mushore imizi muri Kristu kandi mube ariwe mwishingikirizaho mukomejwe n’ukwemera » (Kol 2,7) ; twarabubashyikirije ku munsi w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.Byari intangiriro turasabwa gukomeza kubuzirikana no kubwifashisha mu ishengesho.


Turasabako abakristu muri rusange bamenya iby’uwo Munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko kugira ngo barusabire.

Twifuje kubagezaho ubu butumwa ku munsi Papa Yohani Pawulo II yashyizweho mu rwego rw’abahire. Twibukeko ariwe watangije uyu munsi , ubwo yahuraga n’urubyiruko i Roma guhera tariki 11-15 Mata 1984. Ni umurage mwiza yadusigiye; yabaye Papa w’urubyiruko. We ubwe yahuye n’urubyiruko muri uwo munsi inshuro 19. Atabaruka yadusigiye ubutumwa bwari bugenewe Umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko ku nshuro ya 20 wabereye i Kolonye mu Budage, aduhamagarira kuramya Yezu « Twaje kumuramya » (Mt 2,2)  


Tubonereho twibuke zimwe mu nama nziza Papa Yohani Pawulo yagririye urubyiruko rw’u Rwanda kuri Stade Amahoro kuwa 08/09/1990 ubwo yari yasuye igihugu cyacu. Yagize ati:

«  Mvuge mu magambo mwakunze gukoresha , hari ‘Umuhanga ’ utwigishako mu rwego rwo guhindura isi no kuyigira nziza, tugomba kubanza guhinduka twebwe ubwacu. Uwo ‘muhanga ‘ ni Yezu Kristu. Ndababwira mu izina rye. Kristu ni inshuti yanyu; arabakunda . Mwihatire kurushaho kumumenya no kumenya Inkuru Nziza ye. Rimwe mu magambo y’ibanze ya Yezu nkunda kubwira urubyiruko ni iri“Ni Jye Nzira, Ukuri n‘ Ubugingo“ (Yh 14,6) Mutagatifu Petero wari wumvise neza ko Yezu ari we Mwigisha w’ubuhanga bukwiye gutegwa amatwi no gukurikizwa byimazeyo ati “Nyagsani, twagana nde wundi ?Ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka“ (Yh6,69) »


Papa Yohani Pawulo wa II yitegereje uko uRwanda rumeze ahereye no kubibazo urubyiruko rwari rwamubajije yarugiriye inama yo kwishyira hamwe no gukora ngo rwiteze imbere agira ati :« Mufashijwe n’abarezi n’abashumba banyu mutangire imishinga mito nk’uko urubyiruko rwo mu bindi bihugu rubigenza ; igihugu cyanyu cy’imisozi igihumbi n’ibibazo igihumbi mukikigire igihugu cy’imishinga igihumbi n’ibisubizo igihumbi ».Inama yagiriye urbyiruko rw‘icyo gihe ntizisaza.


Dukomeze twitegure uwo Munsi Mpuzamahanga w‘Urubyiruko dusabira urubyiruko rw’u Rwanda n‘urw’isi yose. Mugire Pasika Nziza.


+ Musenyeri Servilien NZAKAMWITA

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba na

Perezida wa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi

Ishinzwe Iyogezabutumwa mu Rubyiruko


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »