ISENGESHO RYO GUSABIRA JMJ MADRID 2011

Nyagasani Yezu Kristu ,uri inshuti yacu

 

Nyagasani Yezu Kristu ,uri inshuti yacu

Uri Rudasumbwa!

Mu magambo yawe no mu bikorwa byawe ,

waduhishuriye Imana Data,

Umubyeyi w’abantu bose ,

uduhishurira uwo uri we: Umukiza wacu.

Udutumira kubana nawe.

Turashaka gukurikira intabwe zawe ahantu hose

Turagushimira kuko wigize umuntu.

Mwana Uhoraho w’Imana, wemeye kwicisha bugufi wigira umuntu.

Turagushimira kubera Urupfu rwawe n’Izuka ryawe;

Wumviye ugushaka kwa Data kugera ku ndunduro;

uba Umutegeka wa bose n’uw’ibintu byose.

Turagushimira kuko mu Ukaristiya yawe wagumanye natwe;

Muri wowe, mu gitambo cyawe duhimbaza uduhamagarira kunga ubumwe nawe.

Udutumira iwawe ngo tugukorere twamamaza Izina ryawe,

dukize abantu mu Izina ryawe,

dutumire abavandimwe bacu mu murima wawe.

Uhereza Roho Mutagatifu wawe atumurikire kandi adukomeze.

Bikira Mariya Umubyeyi wawe waturaze ku musaraba,

adushishikariza ubudatuza gukurikiza amategeko yawe.

Uri ubugingo bwacu.

Ibitekerezo byacu, urukundo rwacu n’ibikorwa byacu bishingire kuri wowe!

Uri Urutare twubakiyeho,

Kukwemera bibe ishingiro ry’imibereho yacu!

Turasabira Papa Benedigito wa XVI ,

Abepiskopi ndetse n’abategura Umunsi Mpuzamahanga w’Uruyiruko uzabera i Madride.

Turasabira imiryango yacu n’inshuti zacu cyane cyane abazakumenya kubera iryo huriro,

Turongera kugusaba ngo uduhe gushora imizi muri wowe

no kukwishingikirizaho dufashijwe n’ukwemera.

Amina

Traduction CEPJ


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »