Amasomo ku wa Gatandatu, II Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 6, 1-7)

1Muri iyo minsi, umubare w’abigishwa ukomeza kwiyongera; nuko abavugaga ikigereki muri bo batangira kwinubira Abahebureyi, kuko abapfakazi babo batitabwagaho uko bikwiye mu igabura rya buri munsi. 2Nuko ba Cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa, barababwira bati « Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura. 3None rero bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo, buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo. 4Naho twebwe tuzagumya kwibanda ubudahwema ku isengesho, no ku murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana. » 5Iyo nama ishimisha ikoraniro ryose ; batora Sitefano, umuntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, batora na Filipo na Porokori, Nikanori na Timoni, Parumena na Nikola wo muri Antiyokiya, wari umuyoboke w’idini ry’Abayahudi. 6Maze babashyira Intumwa ; zimaze kubasabira zibaramburiraho ibiganza. 7Nuko ijambo ry’Imana rikomeza gukwira hose, umubare w’abigishwa urushaho kwiyongera i Yeruzalemu, ndetse n’abaherezabitambo benshi bayoboka ukwemera.

 

ZABURI (Zab 33 (32), 1-2, 4-5, 18-19)

 

Inyik/ Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Cyangwa : Alleluya.

 

Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho !

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yizuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho ni we uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya, Alleluya.

Umuremyi w’ijuru n’isi yazutse :

ni Kristu Imana yacu, Umukiza w’abantu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 6, 16-21)

Igihe Yezu yari amaze gutubura imigati, 16bugorobye abigishwa be baramanuka no ku nkombe y’inyanja. 17Bajya mu bwato berekeza hakurya y’inyanja, ahagana i Kafarinawumu, nuko bubiriraho kandi Yezu atarabageraho. 18Hahuha umuyaga mwinshi, inyanja yitera hejuru. 19Bamaze kugashya ahantu h’amasitadi makumyabiri n’atanu cyangwa mirongo itatu, babona Yezu agenda ku nyanja, ageze hafi y’ubwato. Ubwoba burabataha. 20Ni bwo Yezu ababwiye ati « Nimuhumure, ni jye. » 21Bashatse kumushyira mu bwato, babona ubwato bugeze ku mwaro aho bajyaga. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »