jeu.

21

avril

2011

Lectio Divina, Ku wa Kabiri Icyumweru Gitagatifu

Amasomo tuzirikana

- Iz 49, 1-6 : … ‘nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga’…

- Zab 70     : ‘No wowe mizero yanjye Nyagasani’

- Yh 13,21-33.36-38: ‘Ndababwira ukuri koko, umwe muri mwe agiye ku ngambanira’

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana (Yh 13,21-33.36-38)

 

…Umwe muri mwe agiye kungambanira...Iyi nyigisho ya Yezu itubwira ibijyanye n’ifunguro rya nyuma yasangiye n’intumwa ze. Ubundi ubusnazwe iyo abantu basangira baba bishimye, basabanye, mbese bafite akanyamuneza ku maso; ariko hano siko bimeze, ahubwo hajemo urwikekwe, n’amayobera. Muri uku gusangira, hajemo imbaraga z’umwijima kuburyo bwihishe, arikoo indoor ya Yezu irabugaragaje. Nk’uko bigaragara, umuntu ashobora gukeka ko Yezu yazize imbaraga z’uwo mwijima, oya sibyo kuko uwo mwijima yawutsinze. Ntabwo ari ku mbaraga z’uwo mwijima Yezu yishwe, niwe ubwe watanze ubuzima bwe kugira ngo arangize umugambi we wo gukiza muntu. Niwe ubwe wivugiye ati: “ umushumba mwiza yigurana intama ze.” ( Yh 10,11) Ariko n’ubwo Yezu ariwe witanze, urupfu yapfuye ntirwabuze kumugiraho ingaruka ni ukuvuga ububabare, inzira y’umusaraba yanyuze ariko cyane cyane icyaha cy’isi. Twibuke hano ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsemani, agahinda n’ishavu yari afite.


‘ …Umwigishwa Yezu yakundaga…’ Uyu mwigishwa Yezu yakundaga ubusanzwe tuzi ko ari Yohani, intumwa n’umwanditsi w’Ivanjili. Ariko icyo tuzi n’uko buri mwigishwa wa Yezu yari umutoni imbere ye, ahubwo uyu Yohani akaba atugaragariza ishusho ya buri mwigishwa uryamye mu gituza cya Yezu kubera urukundo. Twese rero turi abigishwa b’abatoni imbere ya Yezu kandi urwo rukundo tukaba tugomba kurumugaragariza nk’uko Petero yabigenje tuvuga tuti : “ Nyagasani uzi ko nkukunda!”


‘…Umwigishwa Yezu yakundaga akaba yegamiye Yezu mu gituza…’Kuryama mu gituza cya Yezu ni ikimenyetso cy’urukundo. No mu buzima busanzwe iyo umuntu yegamijwe mu gatuza, abakunzwe n’umwiyegamije, aba amwizeye, akemera kutangirwa n’akaboko ke. Buri mwigishwa rero Ni inshuti ya Yezu, ni umutoni imbere ye, kandi agomba koko kumwizigira akaryama mu gituza cye.


‘...Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda…’ Iki gikorwa Yezu yakoze hari icyo yashakaga kumvisha umugambanyi: Yezu aramwibutsa aramwibutsa uburyo bari babanye mu rukundo none akaba agiye kumugambanira, akaba yaramwibutsaga kwisubiraho, agahinduka. Yuda ntiyigeze yumva yakomeje kunangira umutima, akaba ariyo mpamvu shitani yahise imutahamo. N’uko akemera kugengwa n’umwijima akagambanira Umukiza. Yohani umwanditsi w’Ivanjili we atubwira ko yasohotse ni joro.


‘ Ubu rero umwana w’umuntu ahawe ikuzo…’ Kuva icyo gihe ububabare bwa Yezu bwaratangiye. Ububabare bukabije bwakijije isi.


“ Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira, ariko amaherezo uzahankurikira” Ese koko abigishwa bari bumvise ko Yezu yavugaga uby’urupfu rwe? N’ubwo Petero amubwira ati nzagukirikira, ko ashobora no gutanga ubuzima bwe kubera urukundo muby’ukuri ntacyo bari biyiziye. Ariko nyuma Petero yaje kubikora yicwa kubera Kirisitu.

 

Tuzirikane

Ishusho

Mu mutima wacu tuzirikane Yezu asangira n’intumwa ze bwa nyuma, uko byari bimeze, hanyuma turebe ukuntu Yohani yari yegamye mu gituza cya Yezu.

Inema cyangwa ingabire dusaba

Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwacu.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ese twaba tugerageza kuzirikana ibibazo bikomeye biri kuri iyi si? Tukazirikana no ku ntege nke zacu? Ese ukwizera kwacu gushyingiye kuku, kuri nde? Ese turashaka koko gukurikira Yezu kugera ku musaraba? Aho ntitwaba turi mu bagambanira Yezu, abagambanira intumwa ze, n’Inkuru Nziza?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Tuzirikane uburyo uriya mwigishwa Yezu yakundaga yari ameze igihe yari amuryamye mu gituza; yari yishimye, yumva ntacyo abuze, nta cyamuhungabanya, ariko cyane cyane yiteguye gutanga byose harimo n’ubuzima bwe kubera Yezu. Gukunda nyako ni ugutangaho ituro ubuzima bwawe kugira ngo Imana ikuzwe muntu akire. Urukundo nyarwo ruganisha ku bumwe, ubuvandimwe, ubwumvikane, kwiyoroshya no koroherana.

Isengesho

Nyagasani Yezu Kirisitu

Ndagushimira kubera urukundo rwawe rwahebuje

Wemeye kubabara kugira ngo dukire

Wagambaniwe n’inshuti zawe

Wihakankwe n’inshuti zawe

Bose baragutaye usigara umeze nk’intabwa

Bakugize intamenyekana mu maso y’abagome

Nyagasani, mpa kutazigera nitandukanya nawe bibaho

Mpaza imbaraga z’urukundo rwawe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »