Lectio Divina Ku wa Gatatu V

Amasomo tuzirikana:

- Dan3, 14…28     : “ … niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana ikatuvana no mu nzara zawe izaturokora….

- Dan 3, 52-56: … himbazwa kandi uratwe iteka ryose…

-  Yh 8, 31-42         : Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko.


Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Yh 8, 31-42      

  

Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye….Ese koko bari bamwemeye babikuye ku mutima? Aha umuntu yakwemeza ko bemeraga ibyo yababwiraga bakabibonamo ukuri, bakemera n’ibitangaza yakoraga ariko ntibamukomereho, ntibabe abigishwa be b’ukuri. Bari bashidukiye ibikorwa n’amagambo bye. Ukwemera kwabo kwari kugahamye, ntabwo bari bafite ukwemera guhagije.


Muri kino gihe hari abantu banshi usanga bameze nk’abano bayahudi batubwira muri iyi Vanjili. Hari abantu benshi usanga baratwawe n’amwe mu Magambo ya Yezu bakayabonamo ukuri n’ifunguro, ariko ntibamubonemo Umucunguzi wabo, kubera ko batemera ko aturuka ku Mana. Abo bantu twabita ba “birasanzwe” bafata Ijambo rya Yezu nk’ikiganiro, ntibashaka guhindurwa naryo, ntibashaka kuba abigishwa be, ahubwo baribonamo indi nyungu. Nko kubafasha mu kwishakira amaronko, kuryifashisha mu kwamamaza ibitekerezo byabo n’ibindi byinshi twibonera hanze aha. Abo bantu ntibashaka kuba koko muri Nyagasani, ntibashaka kuyoborwa nawe ngo batungwe no gukora ugushaka kwe. Abo ni abahinyura Kirisitu.


… “Nimukomera ku Ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye b’ukuri”… Aha Yezu yashakaga kubabwira: kurizirikana, kurikomeraho, kurikurikiza no kuyoborwa naryo, kuko Jambo ari Yezu ubwe. Umuntu wese uyoborwa n’Ijambo ry’imana agenda arushaho gusa na Yezu, Ijamba riramuhindura rikomuha kwigenga. Umwigishwa wa Nyagasani, agomba kurangwa no kuyoborwa nawe, akamwigana ingendo ndetse akabitoza n’abandi.


…kandi muzamenya ukuri… Ukuri kuvugwa hani si ntabwo ari ubumenyi busanzwe cyanga ikintu amenya amaze gukora ubushakashatsi bwimitse, oya! Ukuri ni ukumenya icyo Imana idushakaho nk’uko Yezu abitubwira mu Ijambo rye ry’ubuzima. Umukirisitu nyawe ahorana kuno kuri muri we, kukamubera ubukungu, kandi akagenwa nako. Uko kuri ni Nyagasani Yezu udutuyemo, agatuma tuba abanyakuri kandi tukagengwa nako.


… maze ukuri kubahe kwigenga… Ntabwo ari ubwisanzure bwa politiki cyangwa se ubwigenge ubu busanzwe duhora turirimba, duharanira, dusaba kandi akenshi ari twe tubwiyambura. Ukwigenga yezu avuga, ni ubwisanzure bw’abana b’Imana. Abana b’Imana ntibaboshwe n’iby’isi, ahubwo bihambira ku Mana ku buryo baba koko ishusho y’Imana mu bantu. Ibyo bakora byose bakabikorera guhesha Imana icyubahiro. Ubu bwisanzure bw’abana b’Imana niyo ntego y’ubuzima bwa gikirisitu. Uku kwigenga rero nta handi twagukura atri mu gutega amatwi Ijambo ry’Imana kandi tukarikurikiza. Yezu niwe uduha kwigenga.

Umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu wa sekibi, bityo akorera sekibi.


… “ Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu”… Ku bayahudi, kuba ukomoka kuri Abrahamu byari bihagije. Ariko se, abatagenza nka Abrahamu ni abana be? Abemera bagomba kugira amatwara nk’aya Kirisitu mu mitima yabo nk’uko nawe yari afite amatwara nk’ay’Imana yamwohereje. Kuvuga ko uri umukirisitu bityo ntukore icyo Imana ishaka, ntibihagije kugira ngo ube wakwitwa umwana w’Imana, icyogihe waba ufite imyumvire nk’iya bariya Bayahudi, biyitaga abana ba Abrahamu ariko ntibagenze nkawe ahubwo bagashaka kwica Yezu kubera ko ababwira ukuri.

 

Tuzirikane


Ishusho

Tuerebe Yezu uri ku musozi w’imizeti. Arasenga agira ati: “ Dawe, ntibibe uko njye nshaka, ahubwo ugushaka kwawe ni gukorwe”.

Inema cyangwa ingabire dusaba

Dusabe Inema yo kugengwa n’Ijambo ry’Imana, kugengwa n’urukundo.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ni gute twifuza kubana na Yezu mu buzima bwacu? Ese twaba twifitemo icyifuzo dukomora ku kurangamira Yezu, cyogukora byose mu rukundo no kubera urukundo? Ese Yezu Kirisitu ni nde mu buzima bwacu? Afitemo uwuhe mwanya? Ese twe ntitwaba tumeze nka bariya Bayahudi?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ese twemera tubikuye ku mutima kandi twizera ko Yezu ari Inzira, Ukuri n’Ubugingo? Ko Yezu aturuka ku Mana kandi ko ibyo akora n’ibyo avuga yabihawe na Se wamutumye? Tugerageze kwiyibutsa amwe mu magambo ya Yezu yaba yaratubereye urumuri rw’ubuzima bwacu.

Isengesho.

Mana ikomoka ku Mana

Rumuri rukomoka ku Rumuri

Mbere y’uko isi iremwa wariho

Waje gucubya umwijima w’abantu bose bo ku isi

No wowe soko y’ubuzima

Ni wowe rumuri rw’ukuri

Duhe kukwemera no kukunyura

Tukubere abahamya batajegajega.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »