jeu.

21

avril

2011

Lectio Divina ku wa Gatandatu V

Amasomo tuzirikana

- Ezk 37, 21-28 “Bazambera umuryango nanjye mbabere Imana”.

- Indirimbo ya Yeremiya .“ Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo”.

- Yh 11,45-56 … “Kugira ngo akoranye abana b’Imana batatanye ababumbire hamwe”.


Ijambo ry’Imana tuzirikana (Yh 11, 45-56)


“Lazaro amaze kuzuka…”Yohani mutagatifu arabyerekana mu Ivanjili: “Ibitangaza” Yezu yakoze byateje impaka mu bantu, bamwe baramwemera abandi bakamwanga. Iki kimenyetso (igitangaza) cya karindwi ari na cyo cya nyuma cya Yezu cyatumye i Yeruzalemu bafata icyemezo cyo kumwica. Ariko ku bandi iki kimenyetso kirabatera kwemera. Kuri bo, Lazaro wazutse ababereye ikimenyetso. Ni ukuri, Lazaro yari ahawe andi mahirwe yo kongera kubaho indi myaka y’inyongera, ariko azongera apfe. Kuba Lazaro asubiye mu buzima si izuka, twabigeranya no kongera kubona umwuka, ntabwo ariryo zuka nyaryo. Ahubwo rero, uko kongererwa igihe cyo kubaho kurahishura izuka ry’ukuri kuko rihindura ukubaho kwacu mu buryo budasubirwaho, kandi rikatwinjiza mu ikuzo ry’Imana. Gusohoka mu mva kwa Lazaro kuratwumvisha ko Izuka rya Yezu ari intsinzi ku rupfu, kandi ikaba n’intsinzi ku rupfu rwacu. Ntidushobora kwihishurira uko ubuzima bwo mu isi nshya y’isezerano buzaba bumeze. Ni ukubutekereza buroho kabone n’ubwo iyo tugerageje kubutekereza twumva ubuzima bwacu bwose bwatwawe. Butangirana n’igihe ukwemera kudusohoye mu mibereho yacu isanzwe kukaduhumura , kukatwereka uburyo bwo kubaho uko Imana ishaka. Izuka ryacu ritangira none, uyu munsi, ritewe n’ukwemera.


“ Abanyaroma bazaza…” Abafariza baratinya ko umutsindo wa Yezu wazatuma rubanda bivumbagatanya bashaka kwigenga noneho Abanyaroma bakazaza guhagarika uko kwivumbagatanya maze imbaga ikahatikirira. None se uko gutinya gufite ishingiro? Baritwaza impamvu z’idini ryabo kugirango bashyire mu bikorwa imigambi yabo mibisha. Bo bashishikajwe gusa no kurinda ingoro y’i Yeruzalemu ngo ntizasenywe…Nyamara ntibashaka kubona Imana muri Yezu.


“Ikiruta ni uko umuntu umwe yapfa mu kigwi cy’imbaga…” Kayifa ubwe ntabona ko ayo magambo avuze afite igisobanuro kihishe kandi cy’ubuhanuzi. Ni umuhanuzi utiyizi! uko niko Yohani abininura. Kayifa we ni nk’umunyapolitiki, arabona ko Yezu ateza impagarara. Kuri we rero arabona ko bakwiye kumwikiza kugira ngo umutekano uboneke. Nyamara ku mwigishwa wa Yezu, agendeye ku bizaba muri icyo gihe cya Pasika, Kristu niyererezwa ku musaraba, azareshya abantu bose abiyegereze. Nibamwizirikaho babitewe n’ukwemera n’urukundo bamufitiye, bazaba bagize umubiri umwe. Ubu noneho ibimenyetso byose byerekana ko Ububabare bwa Yezu bwegereje biragaragara.Yezu azapfa, byaremejwe. N’ubwo umuntu yabyibeshyaho, Yezu ntabwo azicwa, azatanga ubuzima bwe ku bwende bwe. Kandi ikibi Imana izagihinduramo icyiza, maze ikize isi


Tuzirikane

Ishusho

Ngerageje kubyishushanyiriza mu bwenge, ndabona ukuntu “inama nkuru” iri kwiga ukuntu izacira Yezu urubanza ngo apfe. Yezu rero bazamuhoza mu rubanza kugeza igihe isi izashirira…

Inema twasaba

Inema yo kwemera ko inyuma y’amateka agaragara hihishe amateka atagaragara. Tukemera ko, ahantu hose, Imana ihora irema bundi bushya, ndetse no mu bugome, mu ihohoterwa no mu ntambara…

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Mu kwica Yezu, abakuru b’umuryango wa Isiraheli bashaka kurangiza “ikibazo cya Yezu”. Mu by’ukuri, uyu munsi ku isi hose tuhasanga imisaraba ya Yezu. None se ko ibintu byagenze uko abo bashefu batabikekaga, ubwo ntitwakurizaho kugira ukwizera mu ngorane izo arizo zose?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Icyaha gikomeye, aricyo cyaha cyo gutuka Roho Mutagatifu, ni ukwanga urumuri, guhinduka impumyi ku bwende, kwanga ibitangaza n’ibimenyetso. Ese njya nemera ibimenyetso mpabwa bigamije kunyongerera ukwemera? Ese mu gushimira Imana siho nkura kubona ibitaboneshwa amaso?

Isengesho

Nyagasani, bashatse kugucecekesha,

ariko urupfu n’izuka byawe biramamazwa

kugeza ku mpera z’isi,

kuko ari Inkuru Nziza.

Bashatse kuguhanagura ku isi,

ariko abavuga izina ryawe, umunsi n’ijoro, ntibabarika.

Singizwa , Nyagasani!

Amaganya yanjye uyahinduramo ibyishimo!


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »