jeu.

21

avril

2011

Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa  (Intu 3,11-26)

Umuntu w’ikirema Petero na Yohani bari bamaze gukiza, 11yanga kubavirira, bitangaza cyane rubanda rwose biruka babasanga ahitwa ku « Ibaraza rya Salomoni ». 12Petero abibonye ni ko kubwira rubanda ati « Bantu ba Israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba ? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite ? 13Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. 14Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. 15Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. 16Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese. 17None rero bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. 18Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. 19Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe ; 20bityo hazabeho ibihe by’ihumure muhawe na Nyagasani, ubwo azaboherereza Kristu wabagenewe, ari we Yezu, 21Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose : ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera. 22Koko Musa yaravuze ati ‘Nyagasani Imana azababonera mu bavandimwe banyu Umuhanuzi umeze nkanjye ; muzamwumvire mu byo azababwira byose. 23Umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azacibwa mu muryango wayo.’ 24Kandi n’Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli no ku bamusimbuye, bavuze iby’iyi minsi turimo. 25Ni mwebwe abaragwa b’Abahanuzi, n’ab’Isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu igihe ibwiye Abrahamu iti ‘Imiryango yose y’isi izaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’ 26Ni mwebwe mbere na mbere lmana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha ; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga. »

 

ZABURI (Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Uhoraho, Mutegetsi wacu,

mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose !

Cyangwa : Alleluya.

 

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

Nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka ?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho ?»

 

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke :

 

Amatungo yose, amaremare n’amagufi,

ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,

inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Zab 118 (117), 24)

 

Alleluya Alleluya.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 24, 35-48)

Abigishwa bari bavuye Emawusi, batekerereza ba Cumi n’umwe na bagenzi babo bandi, 35uko byagenze mu nzira n’uburyo bamumenye amanyura umugati. 36Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 37Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. 38Nuko arababwira ati « Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu ? 39Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye : ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri, cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite. » 40Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. 41Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa ; noneho arababwira ati « Hari icyo kurya mufite hano ?» 42Bamuhereza igice cy’ifi yokeje ; 43aracyakira akirira imbere yabo. 44Nuko arababwira ati « Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe nti ‘Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’» 45Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. 46Maze arababwira ati « Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, 47kandi ko uhereye i Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. 48Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »