Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ( Intu 4, 13-21)

Abagize Inama nkuru ya Israheli 13ngo babone ukuntu Petero na Yohani bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa. Baza kwibuka ko bagendanaga na Yezu ; 14banitereje uwo muntu wakijijwe wari uhagararanye na bo, babura icyo babasubiza. 15Nuko bategeka ko babavana imbere y’Inama nkuru, barabazanya bati 16« Bariya bantu tubagenze dute ? Dore bakoze igitangaza kiragaragara, cyanamenyekanye mu batuye Yeruzalemu bose kandi ntidushobora kugihakana. 17Ariko kugira ngo bidakomeza kwamamara muri rubanda, nimucyo tubakange, tubabuze kuzongera kugira uwo babwira bitwaje iryo zina. » 18Ni ko kubahamagaza, bababuza rwose kuzongera kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yezu. 19Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati « Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe : ari ukubumvira, cyangwa se kumvira Imana ? Ngaho namwe nimwihitiremo ! 20Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.» 21Bamaze kubuka inabi barabarekura, kuko babuze uko babahana kubera rubanda basingizaga Imana bakurije ku byari byabaye.

 

ZABURI (Zab 118 (117), 1.14-15ab, 16-18, 19-21)

 

Inyik/ Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise.

Cyangwa : Alleluya.

 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye ;

ni we nkesha agakiza kose !

Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi,

nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane.

 

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

Maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !

Oya, ntabwo nzapfa ahubwo nzaramba,

Maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze,

Ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu !

 

None nimunkingurire imiryango nyabutungane,

maze ninjire, nshimire Uhoraho !

Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye :

ab’intungane ni bo baryinjiramo !

Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 118 (117), 24)

 

Alleluya Alleluya.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye :

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 16,9-15)

Muri icyo gihe, 9Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena, uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi. 10Nuko Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na we, bari bakiri mu mubabaro n’amarira. 11Bumvise ko Yezu ari muzima kandi ko yamubonye, ntibamwemera. 12Hanyuma Yezu yongera kubonekera babiri muri bo bari mu nzira bajya mu cyaro, bamubona asa ukundi. 13Na bo bajya kubimenyesha abandi, ariko ntibabemera. 14Hanyuma abonekera ba bandi Cumi n’umwe bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka. 15Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »