sam.

16

avril

2011

Misa yo Ku Munsi Mukuru wa Pasika

ISOMO RYA MBERE


Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 10, 34a. 37-43)

Petero ageze i Kayizareya ku mutegeka w’ingabo z’Abanyaroma, 34aaterura agira ati 37«Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. 38Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti : ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha ; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose kuko Imana yari kumwe na we. 39Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu.

 

Bamwishe bamumanitse ku giti, 40ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu imuha no kwigaragaza ; 41atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranyijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na we aho amariye kuzuka mu bapfuye. 42Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda, ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abaziman’abapfuye; 43abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.»


ZABURI (Zab 118 (117), 1.4, 16-17, 22-23)


Inyik/ Nguyu umunsi Nyagasani yigeneye:

        nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo, alleluia !

 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

 

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !

Oya ntabwo nzapfa, ahubwo nzaramba,

maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

 

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi (Kol 3,1-4)

Bavandimwe, 1ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; 2nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. 3Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. 4Aho Kristu azigaragariza We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We mu ikuzo ryisesuye.


INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RY’IZUKA RYA NYAGASANI

 

Bakristu nimwishimire Pasika,

mutura Ntama igitambo cy’ishimwe.

 

Umwana w’intama wakijije intama,

ni Kristu Muziranenge,

wunze Se n’abanyabyaha.

 

Urupfu n’ubugingo byararwanye,

Umugenga w’ubuzima arapfa,

ariko ubu ni muzima araganje.

 

Ngaho Mariya Madalena tubwire,

Wabonye iki aho wari wagiye ?

 

«Nabonye imva ya Kristu Muzima,

mubona afite ishema.

 

Nabonye n’abamalayika bahamya Izuka rye,

mbona n’imyambaro n’ibyo bari bamuhambyemo.

Kristu amizero yanjye yazutse,

agiye kubatanga mu Galileya.»

 

Turabyemera : koko Kristu yazutse mu bapfuye.

 

Nuko rero Mwami Nyir’imitsindo,

twese utugirire ibambe! Amen (AlIeluya)!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya

Kristu, Pasika yacu yishweho igitambo.

Nitwishimire ibirori by’isangira rya Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 20, 1-9)

lKu wa mbere w’isabato, Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku rnva. 2Nuko yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» 3Petero arabaduka na wa mwigishwa bajya ku mva. 4Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. 5Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. 6Simoni Petero wari umukurikiye aba arahageze, yinjira mu mva abona imyenda irambitse, 7n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. 8Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva na we arinjira, aritegereza maze aremera. 9Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe, bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye.


IVANJILI YA MISA YO KU MUGOROBA WA PASIKA


+ Luka (Lk 24, 13-35)

Ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Yezu, 13babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi; kuva i Yeruzalemu kugerayo hari urugendo rw’amasaha nk’abiri. 14Bagendaga baganira ibyari bimaze kuba byose. 15Igihe rero bakibivugana kandi babyibazaho, Yezu ubwe arabegera ajyana na bo. 16Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye ntibamumenya.

 

17Yezu arababwira ati «Ese ibyo mugenda muvugana ni ibiki?» Baherako barahagarara, ariko bijimye mu maso. 18Umwe muri bo witwaga Kiliyofasi aramubaza ati «Ni wowe wenyine uba i Yeruzalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?» 19Arababaza ati «Ni ibiki se?» Baramusubiza bati «Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari umuhanuzi ukomeye, imbere y’Imana n’imbere ya rubanda. 20Twavuganaga n’ukuntu abatware b’abaherezabitambo n’abakuru bacu bamutanze ngo apfe, maze bakamubamba ku musaraba. 21Twebweho twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. 22Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva 23maze ntibahasanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima.24Ubundi kandi bamwe muri twe bagiye ku mva babisanga uko abagore bari babivuze, ariko we ntibamubona.»


25Nuko Yezu arababwira ati «Mwa biburabwenge mwe, mutinda kwemera ibyo Abahanuzi bavuze! 26None se Kristu ntiyagombaga kubabara atyo ngo abone kwinjira mu ikuzo rye?» 27Nuko ahera kuri Musa n’Abahanuzi bose, maze abasobanurira , ibimwerekeyeho bui mu Bitabo bitagatifu.


28Bageze hafi y’urusisiro bajyagamo, Yezu asa n’uwikomereza urugendo. 29Ariko bo baramwinginga bati «Gumana natwe kuko bugorobye, umunsi ukaba uciye ikibu.» Nuko arinjira kugira ngo agumane na bo. 30Igihe rero yari ku meza hamwe na bo afata umugati, ashimira Imana, arawumanyura, arawubahereza. 31Nuko amaso yabo arahumuka noneho baramumenya. Hanyuma agira atya arazimira ntibongera kumubona. 32Basigara babwirana bati «Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurin Ibyanditswe!» 33Ako kanya barahaguruka basubira i Yeruzalemu. Bahasanga ba cumi n’umwe bateranye bari kumwe na bagenzi babo bandi, 34bavuga bati «Ni koko! Nyagasani yazutse kandi yabonekeye Simoni!» 35Na bo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »