sam.

16

avril

2011

Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE

 

Umuhanuzi Izayi (Iz 42,1-7)

Uhoraho aravuze ati 1«Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera; 2ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. 3Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza, azagaragaza ubutabera. 4We ntazigera acogora cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye.»


5Nguko uko avuze Uhoraho, Imana, we waremye ijuru akaribambika, akarambura isi n’ibiyiriho byose, ibiyimeraho akabiha guhumeka, agaha n’umwuka abayigendaho bose: 6«Ni jye Uhoraho wakwihamagariye nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga no kuba urumuri rw’amahanga, 7kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.»


ZABURI    (Zab 27 (26), 1, 2, 3, 13-14)

 

Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

 

Igihe abagiranabi bampagurukiye,

kugira ngo bandye mbona,

abo banzi banjye bandwanya,

ni bo ahubwo badandabirana bakitura hasi!

 

Kabone n’aho igitero cyose cyaza,

kigashinga ingando kinyibasiye,

umutima wanjye nta bwoba wagira na busa;

n’aho intambara yarota, nakomeza kwizera.

 

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

rwose wiringire Uharaho!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Uragasingizwa Nyagasani,

wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose!

Habwa ikuzo Kristu, Umwami wacu,

wowe wenyine watubabariye ibicumuro byacu.

Uragasingizwa Nyagasani,

wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose!

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 12, 1-11)

1Hasigaye iminsi itandatu Pasika ikaba, Yezu agaruka i Betaniya, aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga. 2Bahamuzimanirira ibya nimugoroba. Marita ni we waherezaga, naho Lazaro ari mu basangiraga na we. 3Nuko Mariya areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose. 4Ni bwo Yuda Isikariyoti wo mu bigishwa be, wari ugiye kumugambanira, avuze ati 5«Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu agahabwa abakene, upfuye iki?» 6Ibyo ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo bamubikije. 7Nuko Yezu aravuga ati «Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva. 8Abakene bo muzabahorana, ariko jye ntimuzamporana igihe cyose.» 9Nuko imbaga nyamwinshi y’Abayahudi iza kumenya ko Yezu yari aho ngaho; ni bwo baje, ariko batazanywe na Yezu gusa, ahubwo bashaka no kubona Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. 10Nyamara abatware b’abaherezabitambo bajya inama yo kwica na Lazaro, 11kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho bakemera Yezu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »