ven.

15

avril

2011

INGENDANYI Y’IHURIRO RY’URUBYIRUKO KURI MASHAMI 2011

Kuki Papa yahisemo guhura n’urubyiruko ku munsi wa Mashami?

Urubyiruko ni abantu bari mu kigero gishimishije (fleur d'âge) kigaragazwa n’imyifatire ikurikira :


1. Kurangamira ejo hazaza kandi biringiye ibyiza biri imbere.


Umushumba wa Kiliziya aboneraho kubwira urubyiruko mizero ya Kiliziya ko hari ibyiza byinshi ariko ko agahebuzo ari ijuru kandi ko abarikoreye n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose n’ubwenge bwabo bwose…aribo bazarijyamo.

Icyo gihe buri wese aba yishimmye kandi agashaka ko bose bamurangamira , bamwishimira kabone n’iyo ari mu bidatunganye . Aba akeneye amashyi, kogezwa, gusasisrwa amashami no kuvugirizwa impundu.


Kiliziya nk’umubyeyi watuboneye izuba ikatwibutsa inyigisho z’      umwami wacu Yezu .umusaraba utwibutsa ko tutagomba kwihambira ku binure by’isi bishira bijojoba. Mashami ni itwereka ko tugomba gusogongera ku byishimo by’isi ariko tukihutira gutegura Pasika. Urubyiruko akenshi rushaka kugarukira kuri Mashami kandi hari PASIKA. Uko gusubira babiterwa n’uwa gatanu mutagatifu ubatera ubwoba. « Ishema ryacu ni umusara wa Yezu. »


2. Gukunda ubuzima bworoshye


Kuri uyu munsi Papa agaruka ku kwitanga kwa Nyagasani Yezu . Igihe agize ati « Ibi mijye mubikora bibe urwibutso rwajye » yashimangiye mube umurage wo kwitanga. Kuri mashami rero abato bibutswa ko uwihambira ku buzima bwe azabubura. Ntibagomba kuguma muri hosana  ya mashami bagomba kujya kuri golgota y'ubuzima bwabo


3. Kubura icyerekezo mu nyanja ngari y’ibibazo byugarije isi


Papa Yohani Pahulo II amaze kureba ukuntu urubyiruko rubaye ho mu bibazo byinshi yarutuye umusaraba arubwira ngo mbahaye uyu musaraba nk'inzira y'amizero n'igisubizo cy'urujya n'uruza rw'ibibazo mufite. Yezu ntiyaje gukuraho imibabaro yacu, yewe ntiyaje no kuyoroshya ahubwo mu kubabarana natwe yahaye mwene muntu amizero ko Imana itadutererana ahubwo ituba iruhande.


Papa yashakaga kandi kwigisha urubyiruko kudakunda inzira y'ibyoroshye.....inzira y'umusaraba y'umujeune wacu muri iki gihe hakabamo ejo nzamera nte, ubushomeri, ubukene, ubutane mu miryango, guta umuco n’uburere ndemyagiguhugu n’imigenzo mboneramana, kwirukankira indonke…


« Mushore imizi muri Kristu kandi mube ariwe mwishingikirizaho mukomejwe n’ukwemera »

                                                                      ( Reba Kol 2,7)

 

A.J M Vianney DUSHIMIYIMANA

Aumonier diocésain de la jeunesse


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »