ven.

08

avril

2011

Inyigisho y'Icyumweru cya V

1. Ubuzima n’urupfu ni ingingo ikomeye igarukwaho n’amasomo yo ku cyumweru cya V cy’igisibo, icyumweru twakwita ko ari icyumweru cya Lazaro: Mu Isomo rya mbere, Uhoraho aragira ati: “Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli.” Mu Isomo rya Kabiri Pawulo Intumwa akagira ati: “Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane.” Naho mu Ivanjili, Yohani aragira ati “Yezu abwira Marita ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye azabaho.”

2. Urupfu, ni ikintu gihangayikisha buri wese kandi buri hanga na buri rungano byagiye byifuza gucengera ibanga ryarwo. N’abantu dusanga muri Bibiliya, imbere y’urupfu rwarababereye amayobera, bagize uko bifata n’icyo bibaza. Mu gitano cy’Umuhanuzi Ezekiyeli ahavuye Isomo rya mbere, batugaragariza urupfu k’uburyo buteye ubwoba, aho bavuga amagufwa yumiranye ari mu kibaya cy’urupfu. Ariko kubera ko Imana ari umushobora byose kandi akaba akunda muntu kuburyo yiteguye kumuha byose, Roho wa Nyagasani arogera akagarurira ayo magufwa ubuzima, akayarinda kuzima, maze Imana ikongera kwereka abari barapfuye ko ari Imana yabo, kandi ko bagomba kuyibera umuryango yikundira. Turibuka na none ko Izayi abwira Israheli ati: “abawe bari barapfuye bazongera babeho, bazakanguka kandi abari barahindutse umukungugu bazishima kuko uzababera urumuri”. (26, 19) Imbere y’urupfu haba amarira n’agahinda, byaranze abasokuruza bacu natwe bitugeraho, ariko nanone Ijambo ry’Imana rikomeza abantu kuko batagomba guheranwa na rwo ahubwo bagomba kugira ubutwari no kugira icyizere muri Kristu ushobora byose kandi watsinze urwo rupfu.

3. Mu Ibaruwa Pawulo yandikiye abanyaroma, atugaragariza indi sura y’urupfu ndetse n’indi sura y’ubuzima. Urupfu atubwira ni urupfu icyaha kituganishamo, ubuzima bukaba ingabire y’Imana twemera ngo idukomeze kandi iturinde. Aratwibutsa kandi ko ku bwa batisimu, izuka ridusohora mu bucakara ubwo ari bwo bwose, cyane cyane ubw’urupfu, maze mu mbaraga nke zacu tugahabwa imbaraga zitubohora iteka ryose, twaba twaguye tukabyukana imbaraga, bityo muntu ushaje agasimburwa n’umuntu mushya.

4. Mu Ivanjili y’Icyumweru cya V cy’Igisibo, batubwira Yezu ajya i Betaniya, ahantu h’amahoro n’ituze ubundi Yezu yajyaga agiye kuruhuka no kuganira n’inshuti. Batubwira kandi ko Yezu yakundaga Lazaro na bashiki be, bishatse kutwereka akamaro k’inshuti, akamaro ko kugira umuvandimwe utura umunaniro n’ibibazo. I Betaniya ariko nanone ni ahantu Yezu yasheshe amarira kubera urupfu rw’inshuti ye, ibi bikaba byongera kutwereka uburyo inshuti ari akabando k’iminsi kazimira ugahungabana kandi ukagira intimba. I Betaniya kandi ni ahantu Yezu yagaragarije ko m’urupfu afite ububasha bwo gukuramo ubuzima maze agahoza amarira ababaye n’abihebye.

5. Ikiganiro hagati ya Yezu na Marita mushiki wa Lazaro kiratugaragariza ko nubwo ubona kuri Marita biri kure kwemera ko musaza we yazuka kuko yari amaze igihe apfuye, buhoro buhoro ukwemera yari afite muri Yezu kuragenda kwiyongera, kuragenda kumufasha kudacika intege. Yezu ni nk’aho yamubwiye ati: “nibyo urupfu ni indangamuntu idashidikanywaho y’umuntu wese uvutse akaza kuri isi si, ariko nanone urupfu si rwo rufite ijambo rya nyuma k’umuntu wahuranyijwe n’urukundo rw’Imana”. Yezu arifuza kwereka Marita ati “yego urupfu rufite imbaraga, arikoko menya nanone ko urukundo rurusumbya ububasha”.

6. Kuva aho Yezu atsinze urupfu rero, ntirukiri inyanja y’amarira n’ukwiheba, ntirukiri nk’umukoki ucuze umwijima, ahubwo Yezu wanyuze m’urupfu yatweretse ko nyuma yarwo hari ubuzima bw’iteka, ubuzima we ubwe adusezeranya: Yezu abwira Marita ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye azabaho. Byongeye, umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?»

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20

«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »