ven.

08

avril

2011

Amasomo y'Icyumweru cya V cy'Igisibo

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 37, 12-14)

12Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. 13Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. 14Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho, kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


ZABURI (Zab 130 (129),1-2,3-4, 5-6ab, 7bc-8)


Inyik/Nyagasani ahorana imbabazi,

         akagira ubuntu butagira urugero.

 

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,

Uhoraho, umva ijwi ryanjye,

utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!

 

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

Nyagasani, ni nde warokoka?

Ariko rero usanganywe imbabazi,

Kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,

Nizeye ijambo rye.

Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,

Kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

 

Uhoraho ahorana imbabazi,

Akagira ubuntu butagira urugero.

Ni we uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose.


ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 8-11)

Bavandimwe, 8abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana. 9Mwebwe ariko ntimugengwa n’umubiri, ahubwo mugengwa na roho, kuko Roho w’Imana atuye muri mwe. Umuntu udafite Roho wa Kristu, uwo ntaba ari uwe. 10Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. 11Niba kandi Roho y’Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye abatuyemo, Uwazuye Kristu Yezu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa, ku bwa Roho we utuye muri mwe.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 11,25-26)


Habwa ikuzo Nyagasani habwa ikuzo.

Nyagasani Yezu, uri izuka n’ubugingo,

ukwemera ntateze gupfa.

Habwa ikuzo Nyagasani, habwa ikuzo.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 11,1-45)

Muri icyo gihe, 1i Betaniya ku musozi Mariya na mwene nyina Marita bari batuyeho, hari umurwayi witwa Lazaro. 2Mariya ni we wari wasize Nyagasani umubavu, umusatsi we akawuhanaguza ibirenge bye. Lazaro wari urwaye yari musaza we. 3Nuko bashiki be batuma kuri Yezu bati «Mwigisha, uwo ukunda ararwaye.» 4Yezu abyumvise aravuga ati «Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana, ndetse igahesha ikuzo Umwana w’Imana.» 5Yezu yakundaga cyane Marita na mwene nyina na Lazaro.


6Yumvise ko Lazaro arwaye amara iminsi ibiri aho yari ari. 7Hanyuma abwira abigishwa be ati «Nimuze dusubire mu Yudeya.» 8Abigishwa baramubwira bati «Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kugutera amabuye, none usubiyeyo!» 9Yezu arabasubiza ati «Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntatsitara, kuko aba abona urumuri rw’iyi si. 10Ariko umuntu ugenda nijoro aratsitara, kuko aba adafite urumuri.» 11Amaze kubabwira ibyo yungamo ati «Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ngiye kumukangura.» 12Abigishwa be baramubwira bati «Mwigisha, niba asinziriye azakira.» 13Yezu yashakaga kuvuga ko yapfuye, bo bumva ko yaheranywe n’ibitotsi. 14Yezu noneho araberurira ati «Lazaro yarapfuye. 15Mutumye nishimira ko ntahabaye kugira ngo mwemere. Ariko nimuze tumusange.» 16Nuko Tomasi witwaga Didimi, abwira abandi bigishwa ati «Reka tujyane, natwe tuzapfane na we.»


17Yezu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. 18Kuva i Betaniya kugera i Yeruzalemu, hari nk’intera y’amasitadi cumi n’atanu. 19Hari haje Abayahudi benshi kwa Marita na Mariya, kubahoza urupfu rwa musaza wabo. 20Marita yumvise ko Yezu aje ajya kumusanganira, Mariya we asigara imuhira. 21Marita abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye. 22Ariko n’ubu ngubu nzi ko icyo wasaba Imana cyose, Imana yakiguha.» 23Yezu ati «Musaza wawe azazuka.» 24Marita arasubiza ati «Nzi ko azazuka igihe cy’izuka ku munsi w’imperuka,» 25Yezu aramubwira ati «Ni jye zuka n’ubugingo; unyemera, n’aho yaba yarapfuye azabaho. 26Byongeye, umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa. Ibyo urabyemera?» 27Marita ati «Yego Nyagasani, nemera ko uri Kristu Umwana w’Imana waje muri iyi si.» 28Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara mwene nyina Mariya. Aramwongorera ati «Umwigisha ari hano kandi araguhamagara.» 29Mariya abyumvise aherako arabaduka, aramusanga. 3OUbwo Yezu yari ataragera aho atuye, yari agihagaze aho Marita yari yamusanganiriye. 31Nuko Abayahudi bari kumwe na Mariya mu nzu baje kumuhoza, babonye abadutse agenda, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva.


32Mariya ageze aho Yezu yari ari, ngo amukubite amaso aramupfukamira ati «Nyagasani, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.» 33Yezu amubonye arira, n’Abayahudi bamuherekeje na bo barira, ashenguka umutima maze avugana ikiniga 34ati «Mwamushyinguye hehe?» Baramubwira bati «Nyagasani, ngwino urebe.» 35Nuko Yezu asuka amarira. 36Abayahudi baravuga bati «Nimurebe ukuntu yamukundaga.» 37Ariko bamwe muri bo baravuga bati «Uwashoboye guhumura ya mpumyi, yari ananiwe kubuza uyu gupfa?» 38Yezu yongera gushenguka umutima maze ajya ku mva; iyo mva yari ubuvumo bari bakingishije ibuye. 39Yezu ati «Nimukureho ibuye.» Marita mushiki w’uwapfuye aravuga ati «Nyagasani, ubu aranuka: uyu munsi ni uwa kane.» 40Yezu aramubwira ati «Sinakubwiye ko niwemera uri bubone ikuzo ry’Imana?» 41Nuko ibuye barikuraho. Yezu yubura amaso ayerekeza hejuru avuga ati «Dawe, ndagushimira kuko wanyumvise. 42Jye nari nsanzwe nzi ko unyumva, none mbivugiye aba bantu bankikije ngira ngo bemere ko ari wowe wantumye.» 43Amaze kuvuga atyo arangurura ijwi rihanitse ati «Lazaro, ngwino sohoka.» 44Uwari warapfuye arasohoka, aza ibiganza n’ibirenge bigihambiriye, no mu maso hagipfukishije ibitambaro. Yezu arababwira ati «Nimumuhambure maze mumureke agende.» 45Benshi mu Bayahudi bari baje kwa Mariya, bamaze kubona ibyo Yezu akoze baramwemera. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »