Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Daniyeli (Dan 13, 1-9.15-17.19-30.33-62)

Muri iyo minsi, 1hari umugabo wari utuye i Babiloni, akitwa Yoyakimu. 2Yari yarashakanye n’umugore witwaga Suzana, umukobwa wa Helikiya, akagira uburanga kandi akubaha Imana, 3kuko ababyeyi be bari intungane, bakaba barareze umukobwa wabo bakurikije Amategeko ya Musa. 4Yoyakimu yari umukungu cyane akagira n’ubusitani hafi y’urugo rwe ; Abayahudi bakaza iwe kenshi kuko bamushimaga kuruta abandi bose. 5Uwo mwaka, bari baratoye muri rubanda abasaza babiri bashyirwaho kuba abacamanza, ari bo ijambo rya Nyagasani rivugaho riti « Ubugome bwakomotse ku basaza n’abacamanza bo muri Babiloni, bigeze gutegeka imbaga.» 6Abo bantu bagendereraga kenshi urugo rwa Yoyakimu, ababaga bafite imanza bose bakahabasanga.


7Igihe rubanda rwabaga rwikubuye ahagana ku manywa y’ihangu, Suzana yazaga gutembera mu busitani bw’umugabo we. 8Abo basaza bamubonaga buri munsi yinjiye ajya kwitemberera, batangira kumurarikira. 9Nuko ubwenge bwabo burayoba, bahunza amaso ngo batareba Nyirijuru cyangwa bakibuka imanza ze zitabera. 15Ubwo rero basigara bategereje umunsi wabatunganira. Igihe kimwe, Suzana araza nk’uko yajyaga abigenza mu yindi minsi, aherekejwe n’abaja babiri gusa, ashaka kwiyuhagirira mu busitani kubera ko hari icyocyere. 16Nta muntu n’umwe wari uhari, uretse ba basaza bombi bari bihishe bamwubikiye. 17Nuko Suzana abwira abaja ati «Nimunzanire amavuta n’umubavu, hanyuma mufunge irembo ry’ubusitani kugira ngo niyuhagire.» 19Abaja bagitirimuka aho ngaho, abasaza barahaguruka baramusingira bamubwira bati 20«Dore irembo ry’ubusitani rirakinze, nta muntu utubona kandi turakwifuza, twemerere turyamane! 21Nuramuka wanze tuzahamya ko twakubonanye n’umusore, ugasezerera abaja bawe kugira ngo uryamane na we.» 22Suzana ni ko kwitsa umutima maze aravuga ati “Ubu ndabona imitego impande zose: nindamuka nemeye, kuri jye ni urupfu ; nimbahakanira na bwo sindi bubave mu nzara! 23Nyamara icyaruta kuri jye ni ukubagwa mu nzara ndi indacumura, aho gucumura mu maso ya Nyagasani.” 24Ubwo Suzana atera hejuru n’induru ndende, abasaza bombi na bo baramuhururiza, 25umwe muri bo arirukanka akingura irembo ry’ubusitani. 26Abo mu rugo ngo bumve induru zivugira mu busitani, biruka banyuze mu irembo riteganye n’ubusitani kugira ngo barebe ibibaye. 27Abasaza bamaze kubivuga ukwabo, abagaragu bagwa mu kantu kuko nta kintu nk’icyo cyari cyarigeze kivugwa kuri Suzana.


28Bukeye bw’uwo munsi rubanda rukoranira kwa Yoyakimu, umugabo wa Suzana. Ba basaza bombi na bo barahaza biyujujemo ibitekerezo by’ubugome, ngo babone uko bamwicisha. 29Nuko babwira ikoraniro bati «Nimuhamagaze Suzana, umukobwa wa Helikiya, akaba n’umugore wa Yoyakimu.» Baherako baramutumiza. 30Aza aherekejwe n’ababyeyi be, abana be na bene wabo bose. 33Bene wabo bose n’abari bamuzi barariraga. 34Nuko ba basaza bombi bahaguruka mu ikoraniro rwagati, bamuramburira ibiganza ku mutwe. 35Suzana we yarariraga, yubura amaso areba ku ijuru, umutima we wiringira Imana. 36Nuko abasaza baravuga bati «Icyo gihe twariho dutembera twenyine mu busitani, uyu mugore ahinjirana n’abaja babiri, ubwo ahita akinga irembo maze asezerera abo baja. 37Ako kanya umusore wari wihishe aramwegera, bararyamana. 38Twebweho rero twari mu mpera z’ubusitani. Ngo tubone iryo shyano, twiruka tubasanga. 39Twarabiboneye neza baryamanye, ariko ntitwashobora gufata uwo musore kuko yaturushaga imbaraga, akingura irembo arahunga. 40Ubwo Suzana we twaramufashe tumubaza uwo musore uwo ari we; 41ariko we ntiyashaka kumutubwira. Ibyo rwose twabibera abahamya!» Ikoraniro ryemera ibyo bavuze, kuko ari bo bari abakuru b’umuryango n’abacamanza. Nuko Suzana acirwa urwo gupfa.


Suzana amaze gucirwa urwo gupfa, 42arangurura ijwi ati «Mana ihoraho, wowe umenya amabanga, ukamenya n’ibintu byose mbere y’uko bibaho, 43uzi ko bampimbahimbiye ibinyoma, none mpfuye ndi umwere w’ibyo ubugome bwabo bwampimbahimbiye.» 44Nuko Nyagasani yumva ijwi rye. 45Igihe rero bamujyanye kwicwa, Imana ibyutsa umwuka mutagatifu mu musore witwa Daniyeli, 46atera hejuru mu ijwi riranguruye ati «Ndi umwere w’amaraso y’uyu mugore!» 47Rubanda rwose ruramuhindukirira maze baramubaza bati «Ayo magambo uvuze arashaka kuvuga iki?» 48Nuko Daniyeli arahaguruka yemarara hagati mu ikoraniro, arasubiza ati «Bayisraheli, mwaba se muri ibicucu ku buryo mwatanga umukobwa wa Israheli, mutitonze ngo mugenzure maze mushakishe ikiri ukuri? 49Nimusubire mu rukiko, kuko aba bantu bamushinja ibinyoma.»


50Nuko abantu bose bihutira gusubira mu rukiko, abakuru b’umuryango babwira Daniyeli bati «Ngwino wicarane natwe utubwire igitekerezo cyawe, kuko Imana yaguhaye ubushobozi nk’ubw’abantu basheshe akanguhe. » 51Daniyeli arababwira ati «Nimutandukanye abo basaza, umwe mumushyire ukwe n’undi ukwe, maze mbabaze.» 52Barabatandukanya, hanyuma Daniyeli ahamagaza umwe muri bo, aramubwira ati «Muntu wasaziye mu ngeso mbi, ngaha ibyaha wakoze kera birakugarutse, 53wowe wacaga imanza zirenganya, ukicisha indacumura, ukarenganura abo icyaha gihama kandi Nyagasani agira ati ‘Ntuzice umuntu utacumuye n’intungane! 54Nuko rero, niba koko warabyiboneye neza, tubwire igiti wabonye baryamanye mu nsi.» Arasubiza ati «Ni mu nsi y’igiti cy’umunyinya.» 55Daniyeli aravuga ati «Nkubwire rero ukuri, ibinyoma byawe birakugarutse; none ngaha umumalayika w’Imana yahawe itegeko, araje ngo agusaturemo kabiri.» 56Uwo aramusezerera maze ahamagaza undi, aramubwira ati “Bwoko bwa Kanahani, ureke kuba ubwa Yuda; uburanga bwarakuyobeje, irari rikuyobya ubwenge! 57Nguko uko wagenzaga n’abakobwa ba Israheli, maze kubera ubwoba bakemera kuryamana nawe, ariko none dore umukobwa wa Yuda ntiyabashije kwihanganira ubwo bugome bwawe! 58Ngaho rero mbwira igiti wabonye baryamanye mu nsi.” Arasubiza ati « Ni mu nsi y’igiti cy’umushishi.» 59Daniyeli aravuga ati «Nkubwire rero ukuri, nawe ibinyoma byawe birakugarutse, none ngaha umumalayika w’Imana arategereje n’inkota mu kiganza ngo agucemo kabiri, maze abatsembe mwembi.»


60Nuko ikoraniro ryose rirangurura ijwi, basingiza Imana irokora abayiringira. 61Hanyuma bahindukirana ba basaza bombi kuko Daniyeli yari amaze kubemeza ibinyoma, barabyiyemerera n’ururimi rwabo bwite. 62Nuko ba basaza bombi, hakurikijwe na none Amategeko ya Musa, babacira urwo bashatse gucira mugenzi wabo, barabica maze uwo munsi barokora amaraso y’indacumura.


ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)


Inyik/ Uhoraho, n’aho nanyura mu manga yijimye,

         uba uri kumwe nanjye.

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

Nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima,

kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

nu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

Abe ari ho nibera iminsi yose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Ezk 33, 11)


Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Nta bwo wishimira urupfu rw’umugome,

ahubwo wishimira ko yahinduka akazibukira

imyifatire ye mibi, kugira ngo abone kubaho.

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka, kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 8, 1-11)

Muri icyo gihe, 1Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. 2Bugicya agaruka mu Ngoro, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara, arabigisha. 3Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wafashwe asambana, bamuhagarika hagati. 4Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. 5Mu mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?» 6Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. 7Bakomeje kumubaza, arunamuka arababwira ati « Muri mwe udafite icyaha ngaho namubanze ibuye.» 8Yongera kunama akomeza kwandika ku butaka. 9Bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. 10Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. 11Yezu yunamutse aramubaza ati« Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »