lun.

04

avril

2011

Lectio divina: Ku wa Kabiri IV

Amasomo tuzirikana

- Ezk 47, 1-9.12  : ‘…nuko mbona amazi yavubukaga munsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro…’

- Zab 46(45)       : …Uhoraho umugaba w’ingabo ari kumwe natwe…

- Yh 5, 1-3a.5-16 : « Haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende »

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana (Yh 5, 1-3a.5-16)

 

Iyi Vanjili tuzirikana none irimo ibice bibiri: hari igice kitugaragariza Yezu akora ibitangaza (akiza ikimuga) n’igice Yezu ahanganye n’abafarizayi kubera isabato.

Mu kuzirikana iri Jambo ry’Imana reka twe twibande cyane ku bijyanye na kiriya gitangaza Yezu yakoze.

… hafi y’irembo ry’intama hari icyuzi… Mu masomo abiri y’uyu munsi, atubwira amazi atemba, imivumba y’amazi aranga inkombe. Amazi atanga uburumbuke, amazi arakiza (somo isomo rya mbere). Amazi ni ikimenyetso cy’ubuzima, amazi ni umugisha w’Ijuru. Iki cyuzi batubwira muri iyi Vanjili, umumalayika wa Nyagasani yamanukagamo akabirindura amazi maze utanze abandi kujyamo agakira indwara ze. Aho hantu ni naho Yezu yigaragariza ko yazanywe no kugira ngo tugire ubugingo busagambye (Yh 10,10).

… icyuzi cyitwa Beteseyida mu gihebureyi… Icyo cyuzi cyitwaga ‘probatique’ mu kigereki, mu gihebureyi cyangwa mu cyaharamu kikitwa Bethzatha (cyangwa Bezatha), aya magambo yombi akaba asobanura intama. Aha rero niho Yezu yiyerekanira nk’Umushumba w’intama, uzi intama ze zose kandi akaziragira mu rwuri rutoshye.

… muri ayo mabaraza hari haryamye abantu batabarika… Ijambo kuryama rigaragara inshuro ebyiri muri iyi Vanjili ; ibicumba n’ibirema akenshi baba baryamye, ntababasha guhaguruka batagize ubafasha cyangwa ngo babone icyo bishingikirizaho. Abadandabirana n’abihebye rero Yezu arabahagurutsa.

… Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani… Ni hafi imyaka mirongo ine, imyaka abaheburayi bamaze mu rugendo bagana igihugu cy’isezerano, bagana ubundi buzima, ni ukuvuga bavuye mu bucakara bwo mu Misiri. Ariko icyo tugomba kuzirikana hano ni uko uburwayi bw’uno muntu yamaranye kino gihe cyose, ni uburwayi buri muntu muri twe yifitemo. Uno muntu arashushanya muntu wo muri kino gihe urwaye utabasha n’imbaraga ze kwigeza ku isoko y’ubuzima. Ni ukuvuga kuri yezu. ‘Nyagasani nta muntu ngira…’

… Urashaka gukira ? Iki kibazo cya Yezu ubwacyo nticyaba kitwereka ko gukira atari impano yo kwakira gusa ahubwo ko ari ugutangira ubuzima bushya, ubutumwa umuntu agomba kurangiza ? Iyo umuntu amaze gukira icyamushikamiraga ntakomeza kuryama, ahubwo arahaguruka akagenda akajya no gukiza abandi nabo bagishikamiwe.

… haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende… Haguruka’: Agomba kwihagurutsa we ubwe yuzuye icyizere n’ibyiringiro kubera ijambo rya Yezu rimukoresha. Ntabwo agikeneye umuntu wo kumuhagurutsa. Noneho rwose arigenga, akora icyo ashatse. ‘ Genda’: iri jambo (genda) riratwereka ko ubuzima yahawe bufite agaciro, bufite aho bumuganisha; yakize, ariko by’umwihariko azi ko akunzwe, hari undi muntu winjiye mu buzima bwe abuhindura bushya. Ntazongera na rimwe kuvuga ko adafite umuntu umunaga mu cyuzi…. ‘Fata ingobyi yawe’: Mu buzima bwe bwose azahora yibuka iby’uburwayi bwe ndetse n’uko yakize. Bizamubera ikimenyesto kidasibanga. Bityo azagendera mu rumuri rwa Yezu.


Tuzirikane:


Ishusho

N’amaso y’ukwemera, twitegereze umuntu ugenda ahetse ingobyi k’umugongo we! Uwo muntu ntiyaba ari njye? Cyangwa se ntiyaba ari umuntu mpamagarirwa kuba?

 

Ingabire cyangwa inema dusaba

Dusabe inema yo kumenya ko twahawe ingabire idasanzwe yo kwigenga; dusabe n’inema yo gushabukira kogeza ingoma y’Imana

 

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

‘Ntuzongere gucumura ukundi ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere.’ Ese aha Yezu ntiyaba ashaka kwerekana ko indwara ari igihano ku muntu wacumuye! Oya ntabwo aribyo! Ahubwo aratwereka ko ubuzima bwo mu cyaha ari ubucakara bubi, ni ubumuga. Kugira ngo rero tugire umurage ku buzima bwa Yezu, tugomba kwita kuri roho no ku mubiri.

 

Ducengerwe n’ijambo ry’Imana

Kimwe nka Yezu, natwe tugirire impuhwe abantu batabarika, bacitse intege, badafite ikizere cy’ubuzima, barushye, baremerewe n’ibyaha ndetse n’ibibazo by’iyi si, mbese kuri bo ubuzima ntacyo bumaze ; kandi barashaka kubaho mu buzima bw’iteka. Ese abo bantu, wowe njyewe, twabakorera iki kugira ngo Ijambo ry’agakiza ribagereho, kugira ngo bumve ko nabo yezu ababwira ati: “ haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende?”

 

Isengesho:

Mutima wanjye singiza Uhoraho,

N’icyo ndicyo cyose gisingize izina Rye ritagatifu!

Mutima wanjye singiza Uhoraho.

Kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye.

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

Akakuvura indwara zawe zose;

We warura ubugingo bwawe mu mva,

Akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe;

We uhunda ubuzima bwawe ihirwe,

Maze ubuto bwawe bukiyuburura nk’ubwa kagoma.

Mutima wanjye singiza Uhoraho!


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »