Lectio divina: Ku wa Gatatu IV

Amasomo tuzirikana:

 

Iz 49, 8-15         : Imfungwa nzazibwira nti “Nimusohoke “ n’abari mu mwijima nti “ Nimujye ahabona”

- Zab 145 (144) : Uhoraho agirira bose ibambe

- Yh 5, 17-30       : Mwana abeshaho abo yishakiye.

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana: Yh 5, 17-30      

 

Iyi Vanjili, yifitemo ubukungu bwinshi. Mu kuzirikana, turaza kwibanda ku magambo atatu ; adufashe gusenga kandi adukebure.

 

“ Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora.” Ni kuri aya magambo Yezu aheraho kugira ngo asobanure impamvu ituma akiza abantu ku isabato. Ku bigishamategeko igikorwa cy’Imana cyo kurema cyarangiranye n’umunsi wa karindwi; ariko igihe cyose Imana iyobora isi, niyo iyibeshejeho; iyobora isi y’abantu iyerekeza ku iherezo. Bityo ni Umwami, umushumba w’imbaga ye; umuremyi w’isi atanga ubuzima kuwo ashatse. Na Yezu arangiza umurimo wa Se, ni Imana, we na Se barangana, yaje kugira ngo tugire ubuzima, kandi ubuzima busagambe.

 

Ugukiza ikimuga byerekana ko afite ubusobozi bwo gutanga ubuzima. Yezu aratangaza izuka: “Igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho.” (Yh 5, 25).

‘ Uwumva Ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka…’ (Yh 5,24). Yezu aratsindagira akamaro k’Ijambo rye agira ati: “Ndababwira ukuri koko”. Ni ukwemera gukiza, ukwemera niko gutuma umuntu atega amatwi Ijambo rya Yezu. Gutega amatwi Ijambo ry’Imana n’umutima wemera ni ukuva mu rupfu ujya mu buzima. Kwemera ni ukwizirika ku Mana Data, kuba umwe na we, ni ukugendera mu nzira za Nyagasani ukamubera ishami, maze ukemera ugatungwa na We.

Kwemera Imana Data ni ugusangira nayo ubuzima, tukisanisha nayo, ni ukwitoza kwinjira mu buzima bw’iteka. Kumva Ijambo rya Yezu tukarikurikiza, nibyo bigomba kutubera umugambi w’ubuzima bwacu bwa buri munsi.

 

… ‘kuko ntakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo uwantumye ashaka’.. (Yh 5, 30) Ntawe ushobora gusobanura bitomoye ibijyanye no kubana n’Imana mu buzima bumwe. Yezu we azi neza ko Se amukunda, igisubizo cy’urwo rukundo ni ugukora icyo uwamutumye ashaka. Yezu nta rindi funguro rye atari ugukora ugushaka kwa Se wamutumye gukiza abantu. Imana ishaka ko twese tugira ubuzima muri Yezu Kirisitu. Iki cyumweru turimo ni umusogongero wa Pasika, Ku cyumweru gishize habaye ubucengezanema ku bigishwa, ni umuhango ufite icyo ugenura mu buzima bwacu nk’abakirisitu; twese turangamiye izuka, kandi twiyemeje kuyoborwa n’ingabire z’Imana mu rugendo turimo hano ku isi.

 

Tuzirikane

Ishusho

N’ishyaka ryinshi ndetse n’ukwemera, ndazirikana abantu bose bapfuye, bategereje izuka ry’Umwana w’umuntu ubahamagarira ubuzima.

 

Inema cyangwa ingabire dusaba

Dusabe inema yo kwemera ko Yezu ariwe zuka n’ubuzima no kubaho mu kwizera.

 

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ndabona muri iyi Vanjili amagambo: “ kwemera”, “kumva”, “ijwi”, afitanye isano n’amagambo, “ubuzima” “kuzuka”. Kuri Yezu kwemera bijyana mu bugingo bw’iteka. None se twakora iki kugira ngo dukomera mu kwemera.?

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ni iki ndarikira kurusha ibindi? Ese ni ukubaho no guhirwa? Ni gute Yezu acubya iri rari riri muri njye? Ese njye ndabyemera? Ese mutega amatwi? Ni izihe ngorane se zituma ntanyurwa n’ibyo angenera?

Ese naba nifuza kuba ishami nawe umuzabibi? Nituba nawe nk’ishami k’umuzabibu ubuzima bwacu buzarumbuka, tuzabaho iteka. Dukomere k’uwo twemeye!

 

Hahirwa uwita k’umukene no ku munyantege nke: k’umunsi w’amakuba Uhoraho azamukiza! Uhoraho azamukomeza amuhe guhirwa ku isi, Uhoraho amutera inkunga aho arwariye, akamuhindurira kenshi uburyamo arambarayeho.

 

Isengesho

Nyagasani ndakwiringiye, nkwiringiye ntatezuka,

Nzi ko unyitaho maze ukumva amaganya yanjye,

Nkura mu rwobo ndimo, nsayura muri iyi sayo y’ibyaha,

Mpagurutsa maze umpe gushinga imizi,

Nyagasani ntera imbaraga nkwamamaze hose

Bose bamenye ko ari wowe mu kiza,

Mpa gutungwa n’ugushaka kwawe,

Maze isi ibonereho ko ari wowe mu kiza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »