lun.

04

avril

2011

Lectio divina: Ku wa Gatanu IV

Amasomo tuzirikana

- Buh 2,1…22 “ Mureke twibasire intungane…”

- Zab 33           “Uhoraho aba hafi y’umutima ubabaye”

- Yh 7,1…30   “Icyakora sinaje ku bwanjye”

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana (Yh 7,1…30)

Iyi Vanjili igizwe n’ibice bitatu dusanga mu mutwe wa karindwi w’Ivanjili ya Yohani: imirongo 1-2;10; 25-30. Muri uyu mutwe, haragaragaramo inshuro nyinshi bashaka kwica Yezu. Iri somo tumaze kumva riratubwira ibyabereye i Yeruzalemu mu gihe cy’umunsi mukuru w’ingando; ni umwe mu minsi mikuru ikomeye abayahudi bubahaga Imana bakoraga urugendo rutagatifu bagana i Yeruzalemu.


Muri uwo munsi mukuru wamaraga iminsi umunani, abayahudi bararaga mu ngando bubakishaka amashami y’ibiti n’ibyatsi nk’uko abasekuruza babo babigenje mu butayu. Bibukaga ibyiza Uhoraho yabakoreye mu Iyimukamisiri, bakanashimira Imana kubera umusaruro baronse muri uwo mwaka. Ariko kandi babaga banategereje ibihe bishya by’ukuza kwa Mesiya. Niyo mpamvu byumvikana ko Yezu yashakaga kujya muri uwo munsi mukuru byanze bikunze. Ni muri urwo rwego rero i Yeruzalemu bibazaga iki kibazo ariko batangaye bati: ‘ Uyu ni muntu ki? Yaba ariwe Mesiya? Cyangwe siwe?

 

“…Na we ajyayo, Atari k’umugaragaro”. Kubera iki? ‘Kuko abayahudi bashakaga kumwica’. Nyamara n’ubwo yari azi ko ibyo byago byose byamubaho, Yezu yagiye i Yeruzalemu. Ashaka kwinjira mu bubabare bwe ku bwende bwe (ibyo tubisanga mu isengesho rikuru rya kabiri ry’ukarisitiya). Yari yarabivuze neza ati: “ ubuzima bwanjye ntawe ubunyaga, ni njye ubwanjye ubutanga (reba Yh 10). Yezu azi ko mu rupfu rwe hazavubuka ubugingo. Ashaka kubahiriza ibyo yari yavuze no kuzuza umugambi we uko byagenda kose.


Hari uburyo bubiri bwo kubaho: ushobora kwitwara uko ushaka, ugakurikira ibitekerezo byawe byonyine, ugakurikiza imigambi yawe gusa; uburyo bwa kabiri, ni uko ushobora kureka Roho Mutagatifu akakuyobora, igihe cyose ukaba witeguye gukora ugushaka kw’Imana. Ababaho ku buryo tuvuze bwa mbere, babaho mu mihihibikano myinshi kuko batajya bumva ijwi ry’Imana ibahamagara. Ariko abayoborwa na Roho Mutagatifu bategereza Isaha y’Imana, kandi Imana ibakoreramo. Ntibaharanira ikuzo ryabo bwite, ahubwo baharanira ikuzo ry’Imana ( reba Yh 7,18). Uko ni ko Yezu yabagaho.

“Ariko uyu tuzi aho akomoka…” Impaka ziratangiye, bose bararangwa no gushidikanya: ‘uyu ni muntu ki?’Uko benshi bibwiraga, Mesiya agomba kuguma yihishe ahantu hatazwi. Yezu we rero si uko akora…


“Muzi aho nkomoka?” Yezu arerekana ko amagambo y’abo bamuvugisha afite igisobanuro cyimbitse, kandi cy’ukuri ku buryo n’abo bamuvugisha batumva neza ibyo barimo kuvuga. Ni urugero rwo kuninura dusanga mu Ivanjili ya Yohani. Mu by’ukuri, Yezu afite kamere muntu- inkomoko ye izwi na bose- afite kandi kamere Mana iryo yobera ry’iyo nkomoko rikayobera abantu. Igihe abatuye Yeruzalemu bavuga bati: ‘ntawe uzamenya aho akomoka’ baba bavuga inkomoko ye ya kimuntu; mu by’ukuri rero barahishura inkomoko ya Yezu, mu buryo bwe bwa kamere Mana, kandi itagaragara, kuko bibabereye iyobera. Akomoka ku Mana, yoherejwe n’Imana Data, ni Umwana w’Imana, mbere ya byose yari asanzwe abyawe n’Imana Data, kandi akaba Imana.


Tuzirikane


Ishusho

Nditegereza imbaga y’abantu yiciyemo ibice kubera Yezu: bamwe baramusenga, abandi baramushimagiza kandi biteguye guhara amagara yabo kubera We; abandi baramwanga, baramurwanya kandi baramukwena.


Inema cyangwa ingabire twasaba

Ndasaba inema y’uko mu buzima bwanjye bwose narushaho kugenda menya Yezu.


Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Nakwigana Yezu nte, we ukora icyo Imana ishaka, kandi agatanga ubuzima bwe agiriye ugushaka kw’Imana Data? Ese njya nzirikana amayobera ya Yezu? Ese njya mushengerera mu mutima wanjye mu isengesho?


Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ndagerageza kwishyira mu mwanya wa Yezu, nkiyumvisha uko yumvise amerewe amaze kubona ko bashaka kumwica… Inshuro ebyiri zose, Yezu aremeza ko ariwe woherejwe (n’Imana Data). Ndazirikana kandi ku Ijambo rya Yezu amaze kuzuka mu bapfuye. “Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye”.

Ese, singomba gukora ubutumwa bwanjye nk’uko na Yezu yatunganyije ubwe?


Isengesho

Nyagasani Yezu, Mwana w’ikinege w’Imana Data,

Turitegereza, mu ruhanga rwawe,

Ikuzo wahoranye imbere y’Imana Data

Mbere ya byose.

Wowe ubana natwe,

Wowe Jambo wuje urukundo,

Twigishe ukuri,

Tugaragaze ishusho yawe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »