Amasomo y'Icyumweru cya IV cy'Igisibo

ISOMO RYA MBERE

Igitabo cya mbere cya Samweli   (1 Sam 16, 1.6-7.10-13a)

1Uhoraho abwira Samweli ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.» 6Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati “Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!” 7Uhoraho abwira Samweli ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye simushaka: kuko, Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.»

10Yese amwereka abahungu be barindwi, Samweli ati «Nta we Imana yatoye muri bo.» 11Ubwo Samweli abaza Yese ati «Mbese abahungu bawe ni aba ngaba bonyine?» Yese aramusubiza ati «Hari umuhererezi, akaba aragiye amatungo.» Samweli ni ko kubwira Yese ati «Tuma bajye kumuzana, kuko tutari bujye ku meza atageze hano.» 12Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.» 13aSamweli afata ihembe ry’amavuta amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi.


ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)

Inyik/ Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura!

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

Nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

Maze akankomeza umutima,

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

Naho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

Abe ari ho nibera iminsi yose.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 5,8-14)

Bavandimwe, 8kera mwigeze kuba umwijima, naho ubu ngubu mwagizwe urumuri muri Nyagasani; nimugenze nk’abana b’urumuri. 9Imbuto kandi y’urumuri ni icyitwa ubugiraneza cyose, n’ubutungane n’ukuri. 10Nimushishoze mumenye ibishimisha Nyagasani. 11Mureke kugira uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane; 12kuko ibyo bene abo bakora rwihishwa, yewe ndetse no kubivuga biteye isoni. 13Mubyamagane rero maze mubishyire ku mugaragaro, kuko urumuri rugaragaza byose uko bimeze. 14Ni cyo gituma bajya bavuga ngo “Kanguka wowe usinziriye! Haguruka uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!”

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)


Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.

«Yezu Kristu, wowe Rumuri rw’isi,

ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.»

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu.


IVANJILI

          

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani  (Yh 9, 1-41)

Muri icyo gihe, Yezu asohotse mu Ngoro 1yihitira abona umuntu wavutse ari impumyi. 2Maze abigishwa be baramubaza bati«Mwigisha, uwacumuye ni nde, ari uyu muntu ari n’ababyeyi be, kugira ngo avuke ari impumyi.» 3Yezu arabasubiza ati «Ari we, ari n’ababyeyi be nta wacumuye, ahubwo ni ukugira ngo ibyo Imana ikora bimugaragarireho. 4Ni ngombwa gukora imirimo y’Uwantumye hakibona; ijoro riraje kandi muri ryo nta wagira icyo akora. 5Igihe nkiri ku isi, ndi urumuri rw’isi.» 6Amaze kuvuga atyo acira hasi, amacandwe ye ayatobesha akondo, agasiga ku maso y’impumyi. 7Maze arayibwira ati «Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe» (bivuga ngo uwatumwe). Nuko impumyi iragenda iriyuhagira, ihindukira ibona.


8Bituma abaturanyi n’abandi bari barabonye asabiriza bavuga bati «Uriya si wa wundi wajyaga yirirwa yicaye asabiriza?» 9Bamwe bati «Ni we», abandi bati “Si we, ahubwo ni usa na we.” Arababwira ati «Ni jye.» 10Ni bwo bamubwiye bati «Amaso yawe yahumutse ate?» 11Arabasubiza ati «Ni wa muntu bita Yezu: yatobye akondo akansiga ku maso, maze arambwira ati ‘Jya ku cyuzi cya Silowe maze wiyuhagire.’ Nuko njyayo, ndiyuhagira none ndabona.» 12Baramubwira bati «Uwo muntu ari hehe?» Arabasubiza ati «Simpazi.»


13Nuko uwahoze ari impumyi bamushyira Abafarizayi. 14Hari ku munsi w’isabato igihe Yezu atobye akondo, agahumura amaso ye. 15Abafarizayi na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati «Yansize akondo ku maso, ndiyuhagira none ndabona.» 16Bamwe mu Bafarizayi baravuga bati «Uwo muntu ntakomoka ku Mana, kuko atubahiriza isabato.» Ariko abandi bati «Bishoboka bite ko umunyabyaha yakora ibitangaza nk’ibi?» Ni bwo biciyemo ibice. 17Barongera babwira impumyi bati «Wowe se uwaguhumuye umuvugaho iki ?» Arababwira ati “Ni umuhanuzi.”


18Abayahudi banga kwemera ko yari impumyi n’uko yahumutse, bigeza igihe bahamagaje ababyeyi be. 19Barababaza bati «Uyu koko ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi? Ubu se ahumutse ate?» 20Ababyeyi be barasubiza bati «Icyo tuzi ni uko uyu ari umwana wacu, kandi ko yavutse ari impumyi. 21Uko byagenze kugira ngo abone ntitubizi, n’uwamuhumuye amaso ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru niyivugire ubwe.»

22Ababyeyi be bavuze batyo babitewe no gutinya Abayahudi, kuko Abayahudi bari babyumvikanyeho ko umuntu wese uzemera ko Yezu ari Kristu, bazamuca mu isengero. 23Ni cyo cyateye ababyeyi be kuvuga bati «Arakuze nimumwibarize.»

 

24Abayahudi bongera guhamagara ubwa kabiri uwo muntu wahoze ari impumyi, baramubwira bati «Singiza Imana, twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.» 25Arababwira ati “Niba ari umunyabyaha ibyo simbizi; icyo nzi ni kimwe: ni uko nari impumyi none nkaba mbona!” 26Bongera kumubaza bati «Yakugenjereje ate? Yaguhumuye amaso ate?» 27Arabasubiza ati «Nabibabwiye kandi ntimwabyumva, murashaka kongera kubyumvira iki? Namwe se murashaka kuba abigishwa be?» 28Nuko bamuhunda ibitutsi bati «Urakaba umwigishwa we, twe turi abigishwa ba Musa. 29Tuzi ko Imana yavuganye na Musa, ariko we ntituzi aho aturuka.» 30Wa muntu arabasubiza ati «Ibyo biratangaje, kuba mutazi aho aturuka kandi yampumuye amaso. 31Tuzi neza ko Imana itumva abanyabyaha, tukamenya ko uwubaha Imana, agakora icyo ishaka imwumva. 32Kuva na kera kose nta wigeze yumva bavuga ko hari uwahumuye uwavutse ari impumyi. 33Uwo muntu iyo adaturuka ku Mana, nta cyo aba yashoboye gukora.» 34Baramusubiza bati «Wazikamye mu byaha wese ukivuka, none ni wowe ugiye kutwigisha?» Nuko bamusuka hanze.


35Yezu aza kumva ko bamuroshye hanze. Bahuye Yezu aramubaza ati «Wemera Umwana w’umuntu?» 36We arasubiza ati «Nyakubahwa, ni nde ngo mwemere?» 37Yezu aramubwira ati «Wamubonye kandi ni We muvugana.» 38Ni bwo avuze ati «Ndemera, Nyagasani.» Nuko arapfukama aramuramya. 39Yezu aramubwira ati «Naje munsi nje guca urubanza, kugira ngo abatabona bahumuke, maze ababona babe impumyi.» 40Bamwe mu Bafarizayi bari kumwe na we babyumvise, baramubwira bati «Natwe se turi impumyi?» 41Yezu arabasubiza ati «Iyo muba impumyi nta cyaha mwajyaga kugira. None ubwo mugize ngo ‘Turabona’, icyaha cyanyu kigumyeho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »