Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE


Ubuhanga (Buh 2,1a.12-22)

Abagome 1amu bitekerezo byabo bifutamye, barabwirana bati 12“Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje. 13Yirata ko yifitemo ubumenyi bw’lmana, ikaniyita umwana wa Nyagasani. 14Ntituza kutugayira ibitekerezo, no kuyirabukwa byonyine biratubangamiye; 15kuko imibereho yayo idasa n’iy’abandi, imyifatire yayo ikaba idasanzwe. 16Yo ibona turi nk’ikintu cyataye ibara, ikitaza inzira zacu nk’aho zuzuye imyanda. ltangaza ko amaherezo y’intungane ari amahirwe, ikirata ko ifite Imana ho umubyeyi. 17Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyayo bizarangira. 18Niba intungane ari umwana w’Imana koko, izayitabara, iyigobotore mu nzara z’abanzi bayo. 19Tuyigeragereshe ibitutsi n’ibitotezo, kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n’ukwihangana kwayo. 20Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni, kuko icyo gihe lmana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira.”

21Nguko uko batekereza nyamara barayoba, ubugome bwabo bwabagize impumyi : 22ntibamenya amabanga y’umugambi w’Imana, ntibanazi ikuzo rizigamiwe abakeye ku mutima!    

 

ZABURI   Zab 34 (33), 17-18, 19-20,21.23

 

Inyik/Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse.

 

Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,

kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,

maze akazikiza amagorwa yazo yose.

 

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washegutse,

akaramira abafite umutima wihebye.

Intungane igira ibyago byinshi,

Ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.

 

Arinda umubiri wayo wose,

ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika.

Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,

kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILl (Zab 118 (117), 6-7)

 

Uragasingizwa Nyagasani, uragasingizwa!

Umuntu wagira icyo antwara yaturuka he?

Uhoraho turi kumwe, arantabara.

Uragasingizwa Nyagasani, uragasingizwa!

 

IVANJILI

 

+ Yohani    (Yh 7, 2.10.14.25-30)

Muri icyo gihe, 2umunsi mukuru w’Abayahudi witwa uw’lngando ukaba wegereje. 10Abavandimwe be bamaze kugenda bajya mu munsi mukuru, Yezu na we ajyayo, atari ku mugaragaro ahubwo nka rwihishwa. 14Umunsi mukuru ugeze hagati, Yezu ajya mu Ngoro arigisha. 25Bamwe mu batuye i Yeruzalemu baravuga bati “Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica? 26Nyamara dore aravugira mu ruhame nta cyo bavuga. Aho abategetsi bacu ntibamenye by’ukuri ko ari we Kristu? 27Ariko uyu tuzi aho akomoka, naho Kristu naza, ntawe uzamenya aho aturuka.” 28Yezu yigishiriza mu Ngoro aranguruye ijwi ati “Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka! Icyakora sinaje ku bwanjye; Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi. 29Jye ndamuzi kuko ari We nkomokaho, kandi akaba ari We wantumye.” 30Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »