Lectio divina: Ku wa Kane III

Amasomo tuzirikana :

Yer 7, 23-28 :“Dore itegeko…: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho.

Zab 94          :“Twumve Ijwi rya Nyagasani.”

Luk 11, 14-23 :“Utari kumwe nanjye, aba andwanya ”.

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana LK 11, 14-23

 

..Yezu yariho yirukana roho mbi... Umuntu ntiyashidikanya ko ikibi kiriho. K’umuntu w’icyo gihe, ikibi cyatewe no gukoresha nabi ubwigenge bwa muntu. Cyangwa kigaturuka ku cyaha cya rusange. Muri ubwo buryo bubiri, ikibi iyo atari ubwandure bw’isura ya muntu, kiva k’umuntu, muri urwo rwego rero umuntu ntiyakwemera ko roho mbi ibaho. Iyo myumvire ntabwo ari nk’iya Yezu. Kuri Yezu, ntihabaho gusa cyangwa kwifuza ikibi, ahubwo umuntu akoresha imbaraga mu gushaka ikibi, muri icyo gihe ntashobora gukora ikindi uretse gushaka ikibi. Ikibi, kuri Yezu, si ikitagaragara, ahubwo ni ikintu gifite ubwenge burenze kure ubwa muntu (shitani); shitani ishaka kwiringaniza n’Imana, izi neza ko idashobora kubigeraho itanyuze mu muntu. Shitani igerageza umuntu ucaracara: udashinze imizi mu kwemera no m’urukundo. Muri ubwo buryo, ishaka abo yigarurira mu isi.

 

. Ni ku bwa Belizebuli yirukana roho mbi... Kwirukana roho mbi birenze imbaraga za muntu. Iyo umuntu afite ububasha bwo kwirukana roho mbi, ni ingabire y’Imana imukoreramo, cyangwa se ubwo bubasha bukaba buva kuri roho mbi.

Tugendeye kuri iki gisobanuro cya nyuma, abarwanya Yezu ntibemeraga ko yaturutse ku Mana. Bavugaga ko ububasha afite abukomora kuri Belizebuli.

 

. Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka n’amazu yayo yose akagwirirana igahinduka ubutayu. Mu gisubizo cye, Yezu arerekana ko niba igisobanuro cy’abamurwanya ari ukuri, shitani yibyayemo amahari, ntacyo umuntu yakagombye gutinya, kuko nta bubasha yaba igifite. Naho igisobanuro cya mbere cyemeza inyigisho Yezu abereka ko ingoma y’Imana ibarimo. Inkuru nziza ni ukuri! Shitani byayirangiranye, ntabubasha igifite kuko Umwana w’Umuntu yaje kuyikura ku ngoma!

 

. Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe…Yezu aca umugani: umuntu w’umunyamaboko yezu avuga hano ni sekibi, urugo rwe ni umuntu utuwe na roho mbi; Umuntu umurusha amaboko ni Kristu; Intsinzi ya Yezu Kiristu “Umugabo Ukomeye” bisobanura ko yambuye roho mbi ububasha bwose yari ifite kuri uwo muntu yari yarigaruriye.

Byongeye kandi, uyu munsi na none, shitani ikomeje kwigarurira abantu. Ni gute bishoboka? Mutagatifu Agustini asubiza agira ati: itsinda gusa mu bantu bakazuyazi ndetse no mu bantu batagira icyo bitaho. Kubera ko iboshye muby’ukuri nk’imbwa iri mu mushumi, ahoidashobora kuruma umuntu, uretse uyegereye ashaka kuyisagarira. Ariko se mu by’ukuri, umuntu w’ishyira imbwa ishumitse ngo imurume ntiyaba ari umusazi?

 

. Utari kumwe nanjye, aba andwanya. Nta nzira ya gatatu ihari hagati yo kwemera no guhakana. Ugomba guhitamo kandi ukabiharanira: kumva Ijambo ry’Imana ndetse no kurishyira mu bikorwa.

 

Tuzirikane:

Ishusho

N’amaso y’umutima, ndabona isi igabanyijemo impande ebyiri: uruhande rw’Imana ndetse n’urwa shitani.

Inema cyangwa ingabire dusaba

Dusabe inema yo kwishyira muruhande rwa Kristu no kurwanya shitani mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ni ibihe bimenyetso bitwereka ko imbaraga z’Imana ziri gukora ku isi no mu mateka ya none? Ese hari icyo uko kuboko kw’Imana gukora mu buzima bwacu? Ni iki kitwereka ububi bwa shitani? Ni iki se noneho kitwereka Urukundo rw’Imana?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ni izihe mbaraga zatumye Yezu atsinda shitani?

Aho ntizaba ari imbaraga z’urukundo zigaragarije k’umusaraba?

Kugira ngo tugire uruhare kuri izo mbaraga, tugomba kumurangamira, kumutega amatwi, Tugakora ugushaka kwe bikaba aribyo biba ifunguro ryacu.

Isengesho

Nyagasani, ntiwabibye imbuto nziza mu mumurima wawe?

Ndabona hose imamfu n’amahwa.

Nyagasani vuga: ni umwanzi wakoze biriya.

Ariko wowe, reba na none indabo n’imbuto.

Uzishime, uzirinde ndetse utegereze umusaruro.

Njyewe, natsinze shitani, narayishegeshe

Wowe, shoza intambara yawe

Ibigirwamana ubivane ku isi.

Tsindisha ukuri n’ubutabera:

Ndikumwe nawe kugera ku iherezo ry’ibihe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »