Lectio divina: Ku wa Kabiri III

Amasomo tuzirikana :

Dan 3, 25.34-43: Twiyemeje uyu munsi kugukurikira, n’umutima wacu wose, kukubaha no      gushakashaka uruhanga rwawe!

Ps 24                 : Inzira z’uhoraho ni Urukundo n’Ukuri.

Mt 18, 21-35     : Ngomba kubabarira kugeza ku nshuro zingahe?

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana Mt 18, 21-35.

….ngomba kubabarira kugeza ku nshuro zingahe?... Ikibazo nk’iki ni icya kera, cyari gisanzwe kibazwa n’abaturage bo mu gihe cya Yezu, cyane cyane abigishwa. Igisubizo cy’iki kibazo cyari ‘kubabarira kugeza ku nshuro ya gatatu’ naho kugeza ku nshuro ya kane ntabwo byari bikwiye, byari ugukabya ndetse bigafatwa nk’agasuzuguro.

 

Petero rero avuga ko azababarira kugeza ku nshuro ndwi, yumvaga rwose yaragaombaga gufatwa nk’umuntu ugira impuhwe, wihangana, ugwa neza.

Igisubizo cya Yezu gishobora kuba cyarabagoye kucyumva, cyari kibarenze; … kubabarira kugeza ku nshuro mirongo irindwi karindwi! Umuntu ashobora gukeka ko cyari igisubizo cyuzuyemo amashyengo! Oya! Iki gisubizo kirumvikana, ni ukuri rwose, kandi kugomba kuranga buri muntu wese: Kubabarira ntibigomba kugira aho bihagararira, kubabarira nta mupaka bigira; ni ukuvuga ko ari ngombwa kubabarira igihe cyose, kandi tugahora twiteguye gutanga imbabazi.

 

Ikibazo cy’inshuro zo kubabarira ntigikwiye kwibazwaho. Abanyarwanda dukunze kuvuga ngo “gatatu ku mugabo kaba ari kenshi”. Ariko se koko iyi mvugo tugomba kuyigenderaho nk’abakirisitu? Iki kibazo cya Petero cyaganishaga kukubabarira umuntu umwe icyaha kimwe cyangwa byinshi! Kubabarira rero umuntu kabone n’ubwo yaba adukorera icyaha kimwe ntibigomba kugira aho bihagarara; kuko kubabarira ari ugukunda kandi gukunda ni itegeko riruta ayandi twahawe n’Umukiza wacu Yezu Kirisitu.

 

Yezu adusaba gukundana nk’uko yadukunze… Yezu yaradukunze kugeza aho atanze ubuzima bwe! Abahowe Imana, baranzwe n’urukundo; kubabarira ni ijambo rihamya urukundo rwabo. Hari igihe rero kubabarira bihamya urukundo kurusha guhorwa Imana.

Ijambo kubabarira ubwaryo, ririsobanuye. Rishatse kuvuga “kubabara mu mwanya wa kanaka.” Gutanga imbabazi rero ni ukubabara kugira ngo ukire kandi ukize na mugenzi wawe. Ni inzira y’urukundo rero.

Ikintu rero cyadutera umwete tugashabukira kubabarira Yezu akivuga muri uyu mugani agira ati:

“ Ingoma y’Ijuru twayigereranya n’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye yari yarabaragije.” uyu mugani ni uruhurirane rw’imbabazi n’Ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nibwo akenshi abantu bakunze gukoresha bagira ngo barakemura amakimbirane hagati yabo maze ibi bigatuma bamwe bashaka gukandamiza abandi cyane cyane abo batavuga rumwe.

 

Ku bw’ibyo rero iyi nzira nta gisubizo kiboneye itanga, ubugizi bwa nabi (guhohotera) ntibushobora gukemura ibibazo, ahubwo bwongera ubugome n’urwango mu mitima y’abantu. Kubabarira ni cyo gisubizo gitanga amahoro kandi kikaganisha ku buzima butazashyira.

Imbabazi ni inzira y’izewe iganisha ku bumwe, ubwiyunge n’amahoro. Kwiyunga nawe ubwawe, ukiyunga na mugenzi wawe ndetse ukiyunga n’Imana. Imbabazi nizo zonyine zidufasha gushira inzika n’indi mizi y’ibyaha.

 

Ni hehe dushobora kuvoma imbaraga zo kubabarira?

Ni mu mutima-nama wiyunze n’Imana, wuzuye ubugwaneza. Ni mu mutima utagira inenge wa Yezu Nyirimpuhwe wo dukesha ugucungurwa kwacu.

 

Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira…. Kubabarira ni itegeko; nitutababarira natwe ntabwo tuzababarirwa. Ubabariye aba agurije uwo ababariye kandi agurije n’Imana. Nk’uko iyi nkuru Nziza yasoje ibitwibutsa, uko tuzaba twarababaririye, niko natwe tuzababarirwa.

 

Tuzirikane

Ishusho

N’amaso y’umutima, turebe akababaro n’uburakari umwami yagize imbere y’umugaragu we unangiye umutima.

Ingabire cyangwa inema dusaba

Dusabe ingabire yo kutanangira umutima, kwishimira ko turi abanyampuhwe tugashabukira gutanga imbabazi tubikesha Yezu wadupfiriye.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Twibuke ubugome bwinshi buri muri iyi si! Dutekereze ku mpamvu zabwo! Twumve ko igisuizo cy’ibyo bibazo by’ubugome n’ubugizi bwa nabi, atari ukwihorera no kugira inzika; dusabe Nyagasani atubohore ku ngoyi y’ubushotoranyi, urwango, inzika, n’ubugizi bwa nabi ubwo aribwo bwose maze duhimbazwe no kuba abe!

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ese Nyagasani atatubabariye twaba abande? Ese twe tutababariye abaducumuraho isi yagana he? Ni ryari se tuzumva koko ko turi abanyampuhwe nka Nyagasani?

Tuzirikane izengeso rya Dawe uri mu Ijuru aho tuvuga tuti : «  Utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho… » Ese koko tubabarira abaducumuraho? Tubabarira kugeza ku nshuro zingahe?

 

Isengesho

Nyagasani mpa kukurangamira

Humura amaso yanjye kugira ngo mbone ibyiza byawe

Impuhwe zawe nizimbohore

Zinyigishe kubabarira

Ntagufite ntacyo naba ndicyo

Ntacyo nakwishoboza

Urukundo rwawe niruntere kubabarira ubutaretsa.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »