lun.

28

mars

2011

Lectio divina: Ku wa Gatatu III

Amasomo tuzirikana :

Ivug 4, 1.5-9   : None rero, Isiraheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza,….

Zab 147          : Amenyesha bene Yakobo Ijambo rye, agatangariza Isiraheli amategeko ye.

Mt 5,17-19     : ‘…sinaje gukuraho ahubwo naje kunonsosora’…

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana Mt 5, 17-19

“Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa abahanuzi”… Iyi nteruro tuyisanga mu nyigisho yatangiwe ku musozi.Yezu aratanga itegeko rishya.

Yezu atangira aduteguza atwereka ko amategeko afite agaciro kanini. Kuvuga ko Yezu yakuyeho amategeko, ko Inyigisho cyangwa iyobokamana ye byoroshye byaba ari ukwibeshya cyane. Yezu Kirisitu yatuzaniye itegeko riruta ayandi yose ariryo “ itegeko ry’urukundo”. Iri niryo tegeko Imana yashyize mu mitima yacu ku bwa Roho Mutagatifu,(Rm 5, 5). Iri tegeko niryo rituyobora rikatuganisha ku Mana data, rikaba ridusaba ubwitange burenze kure ubw’itegeko rya kera ry’abayahudi.

 

Ariko rero ntitwakwirengagiza ko itegeko rya kera naryo rikiriho: (Ijambo ry’Imana) “ Isi n’ijuru bizashira kuko byaremwe ariko ijambo ry’Imana rizahoraho”

Hagati y’Isezerano rya Kera n’Irishya nta tandukanyirizo ririmo, ahubwo aruzuzanya, ni Inkuru Nziza ikomeza. Umuntu wese rero usuzugura itegeko n’ubwo ryaba rimwe mu mategeko ya Musa bizamugora kwinjira mu ngoma y’Ijuru.

Gukunda Imana kuruta ibindi byose, kuba indakemwa, kutica, kutiba, n’andi mategeko ya Musa, ni imigenzo myiza igomba kuranga umuntu wo mu bihe byose. Ni nacyo Nyagasani Yezu adusaba.

 

… naje kunonosora.. Yezu ntiyazanywe no gukuraho amategeko cyangwa kuyakomeza, ahubwo yazanywe no kuyanonosora. Nawe ubwe yakurizaga amategeko: Igihe cyose yabaye mu isi yaranzwe no gukurikiza amategeko, aba indakemwa mu kubahiriza itegeko: Yezu yavugaga Zaburi ya 118, igisingizo cy’itegeko nk’abandi bayahudi bose.

Yezu na We yashimishwaga no gusubira mu mirongo y’iyi zaburi (118, 70-72) aho igira iti: “… njyewe ngahimbazwa n’amategeko yawe…. Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi kugira ngo nitoze ugushaka kwawe….amategko y’umunwa wawe.” Yezu rero yakundaga itegeko kandi akarikurikiza kuko ari impano Imana ibinyujije kuri Musa yahaye umuryango wayo n’abantu bose.

Itegeko ry’Imana ni inzira ijyana ku buzima; ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu rukundo rwayo naho usuzugura amategeko y’Imana agana inzira y’urupfu. Yezu waje kuduha ubuzima bwuzuye, yifuza ko itegeko rye rituyobora ku buzima nyakuri (ku Mana Data). Itegeko ntirishobora gukurikizwa bibaho hatabayeho kugirana umubano n’Imana, kandi uwo mubano n’Imana ntushobora kubaho hatabayeho gukurikiza amategeko.

 

Ni mu buhe buryo itegeko ryakubahirizwa? Si mu kuryongeraho andi mabwiriza mashya, ahubwo ni mu kuricengera: Itegeko rya Kirisitu ntirigamije guhindura imyitwarire yacu gusa, ahubwo rigamije no guhindura imitima yacu ikaba mishya ndetse no gusukura ibyifuzo biturimo.

Itegeko rya Kirisitu ridusaba gukundana kivandimwe mu mvugo no mungiro bityo abantu bakabana kivandimwe. Icyo Imana idushakaho ni uko twayoborwa n’urukundo rwayo.

 

Ishusho

Ndabonesha amaso y’umutima Musa amanuka ku musozi wa Sinayi, kandi afite mu biganza bye ibisate bibiri byanditseho amategeko.

Ingabire cyangwa inema dusaba

Dusabe ingabire yo kuzirikana no gukurikiza amategeko y’Imana.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Amategeko yose uko ari icumi atubuza gukora ikibi, akatugaragariza umupaka uri hagati y’ubuzima n’urupfu; (ikiganisha ku Mana n’ikiganisha ku rupfu).

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana.

Ese uburyo Yezu yanonoseyemo itegeko buraboneye? Ese, kurikurikiza biranyorohera?

Ese kutarikurikiza byaba biterwa n’iki? Ese kubabarira ntibyaba ari ukubahiriza itegeko rya Kirisitu? Ese ndabishobora?

Isengesho

Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri,

Hahirwa abaryumva,

Hahirwa abarizirikana

Hahirwa abarikurikiza,

Kuko ariryo buzima

Nyagasani dutere umwete

Wo gukurikiza amategeko yawe

Atubere umugenzo w’ubuzima.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »