lun.

28

mars

2011

Lectio divina: Ku wa Gatanu III

Amasomo tuzirikana :

 

Yoz 14, 2-10 : “…none dore uhoraho yanyihereye kuramba…”.

Zab 80             :“Umva muryango wanjye nkuburire…”.

Mk 12, 28-34 :“Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose…”.

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana Mk 12, 28-34

 

“Itegeko riruta ayandi ni irihe”? Abayahudi bagombaga gukurikiza amabwiriza 613, amwe yerekana ibyemewe gukorwa (ibitegetswe), andi abuza yerekana ibibujijwe gukorwa.(ibibujijwe). Byarashobokaga rero ko umuntu yashoboraga kutamenya gutandukana aya ngombwa n’atari ngombwa. Turumva neza umurimo w’umwigishamategeko ko wari uwo kuyasobanura.

 

« Reba irya mbere … Uzakunde Nyagasani »… Yezu asubije neza agendeye mu gitabo cy’ivugururamategeko. N’umwigishamategeko nawe yari gutanga kino gisubizo cya Yezu : Tugomba gukunda Imana. Gukunda Imana Ni ikintu cy’ingenzi kigomba kuturanga, ni ishingiro ry’ibiganiro n’andi madini. Ariko se mu by’ukuri bisobanura iki «gukunda Imana»?

Igisubizo cya Yezu gikuraho ugushidikanya kose: Gukunda Imana birenze kubaha amategeko. Gukunda Imana ni uburyo umuntu yirundurira muri yo, maze akemera gukoreshwa nayo: na roho ye, n’ubwenge bwe, n’umutima we wose. Icyo gihe aba agengwa n’urukundo rw’Imana. Nirwo rumuha kwigenga ndetse rukamuha n’amahoro y’umutima. ikigereranyo Yezu yifashishije cyo mu gitabo k’ ivugururamategeko kirasobanutse : Gukunda Imana n’umutima wawe wose, na roho yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Aya magambo : wose, yose, bwose na zose ; yerekana ko urukundo rw’Imana rusendereye, ntirurobanura, ntirugira ishyari bibaho. Rutanga igisubizo gihamye, rugatuma witanga wowe wose ubwawe. Yezu yagaragaje urwo rukundo ku buryo bwihariye (nta muntu wabigerageje mbere ya Yezu); abikora yita Imana: « Abba»! (Data!) Ibyishimo by’umutima bisobanura ikizere, kwiyibagirwa, ibyishimo bisendereye, urukundo nyampuhwe. Itegeko ry’urukundo Imana yaduhaye ni isoko y’ibyishimo byuzuye.

 

« …Naho gukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe »… Umwigishamategeko yiyerekana nk’umunyeshuri winararibonye mu by’amategeko yiyongereraho n’amagambo ye ku nyigisho za Yezu. Yezu akabyemeza avuga “ko atari kure y’ubwami bw’Imana”, amuhishurira icyo agomba kwitaho. Ni gute ushobora gukunda Imana utabonesha amaso yawe, igihe udakunda umuvandimwe wawe ubona? Mutagatifu Yohani umwanditsi w’Amavanjiri arabyibaza (1 Yh 4,20). Hari urukundo rusobanurwa n’amategeko abiri ariko adahabanye agize itegeko rimwe. Kuburyo busobanuye neza, anyuranamo ariko akuzuzanya hagati yayo. Uko kunyuranamo ni ipfundo by’ubuzima bwa gikristu. Tuvuga rimwe na rimwe ko bidashoboka gukunda Imana iyo udashoboye gukunda mugenzi wawe ubona. Tuvuge nanone ariko ko udashobora gukunda umuvandimwe wawe mu byukuri, udakunze Imana, kubera ko Imana ari isoko y’urukundo. Dukunda kubera ko Imana ariyo yadukunze mbere (1 Yh 4, 19). Urwo rukundo rudahari, twashobora kugirana ubucuti, kwakirana, kugirana amaranga mutima; atari urukundo nyarwo. Nta rukundo rw’Imana ntitwashobora gukunda nka Yezu, we wemeye kutwitangira agatanga ubuzima bwe kubere twe.

 

Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza”. Igisubizo cya Yezu kiragaragaza ko cyacecekeje abamurwanyaga. Niba abigishamategeko n’abafarizayi baramurwanyaga, bamwe mu bigishamategeko bagerageje kumwemera. Uyu wagerageje kuganira nawe muri iyi nyigisho aragaragaza ishusho y’umwigishwa mwiza (reb. Mk 12, 24).

 

TUZIRIKANE

Ishusho

Mu bitekerezo byanjye, ndabona Imana nk’isoko y’urukundo rusendereye mu isi kandi rucengera mu mutima wa buri wese.

Inema cyangwa ingabire dusaba

Inema yo gusanisha imimerere yanjye n’urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wanjye.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ni ibihe bimenyetso bitwereka ko imbaraga z’Imana ziri gukora ku isi no mu mateka yacu, ndetse no mu buzima bwacu? Muburyo bugaragara, ni iki kigaragaza ububi bwa sekibi?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ni izihe mbaraga zatumye Yezu atsinda sekibi? Si imbaraga z’urukundo zagaragariye k’umusaraba?

Kugira ngo tubone umurage kuri izo mbaraga, tumurangamire, tumutege amatwi, Tugendere mu nzira ze.

Isengesho

Roho wa Yezu untunganye

Mubiri wa Yezu unyirokorere

Maraso ya Yezu unsabemo

Mazi yavuye mu rubavu rwa Yezu unyuhagire ibyaha

Bubabare bwa Yezu unkomeze

Yezu nyiribambe unyiteho

Umpishe mu bikomere byawe

Ntuzareke ntandukana nawe

Urandinde umwanzi gica

Umunsi napfuye uzampamagare

Untegeke kuza iwawe

Ngusingize iteka

Hanwe n’abatagatifu bawe bose

Amina.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »