Lectio divina: Ku wa Gatandatu III

Amasomo:

Hoz 3, 1-6:   “Icyo nshaka ni impuhwe, si ibitambo”

Zab 50:         “Mana yanjye ngirira imbabazi, kubera impuhwe yawe”.

Lk 18, 9-14: “ngirira ibabazi Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha”.

 

TUZIRIKANE IJAMBO RY’IMANA

 

Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 18, 9-14)

 

Abantu bamwe bibwiraga ko ari intungane…”; nyamara kwibona nk’intungane ni ukwibeshya. Yohani mutagatifu, mu Ibaruwa ye ya mbere (1 yh 1,8) abisobanura neza agira ati: “niba tuvuze tuti ‘Nta cyaha tugira’, tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo”(1yh 1,8). Ahandi, aragira ati : “niba rero tuvuze tuti ‘nta cyaha twigeze dukora’, tuba tuyigize umubeshyi, kandi Ijambo ryayo ntiriduturemo”( 1 yh 1, 10) Uwibwira ko ari intungane, agira igishuko cyo kwigereranya n’abandi, akabona ko abasumbije ubutungane, bityo bikamutera kwikuza. Nta kabuza rero arabasuzugura rwose. “Intungane”, muri Bibiliya, ni abakora ugushaka kw’Imana. Kuko bakurikiza amategeko y’Imana.

 

“Umwe yari umufarizayi…”abafarizayi, ni abantu bakomeye ku mihango y’idini ryabo, bagaharanira kuzuza amategeko ya Musa. Bongeragaho ibikorwa byo kwibabaza, ndetse na bimwe mu bikorwa by’urukundo.

 

Ariko rero, uwo Luka atubwira uyu munsi, azi rwose ko ubutungane bwe abukesha imbaraga ze bwite zonyine. Arihagije kandi azi ko ari intangarugero; ibyo rero bimutera gusuzugura abandi.

Ntacyo akeneye ku Mana; abona ko yihagije; uwo mwirato wo kumva yihagije ugaragara cyane mu bafarizayi ubuza inema y’Imana kugira uko ibafasha.

 

Ngaho rero twumve uko isengesho rye riteye : nta cyo akeneye ku Mana, arireba we wenyine. Ibyo bigaragazwa n’iyi mvugo ngo “njyewe …” iri jambo “njye” riboneka inshuro enye zose mu isengesho rye rigufi, kandi igihe cyose arikoresha ashaka kwivuga ibigwi. Arihagije rwose. Ntagishoboye gusobanukirwa n’inzira z’Ukuri. Ntabona ko ari ingabire y’Imana imuha gukora ibyiza byose akora. None ntagishoboye kuyishimira no kuyisingiza. Iri sengesho ry’uyu mufarizayi riratwereka imisengere mibi itagomba kwiganwa. Isengesho rero ryagombye gukorwa mu buryo bubusanye n’ubw’uriya mufarizayi.

 

“…undi ari umusoresha.”Abasoresha bari abanyabyaha bazwi, bakaba barahumanyijwe n’uko batitaruraga abanyamahanga, kandi bakaba bangwa na rubanda kuko bakaga imisoro irenze iyo amategeko agena.

Nimucyo twitegereze rero uko uyu musoresha yitwaye mu isengesho rye. Ritandukanye rwose n’iry’umufarizayi!

Umufarizayi we aremaraye, naho umusoresha we yihagarariye kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru.

Umufarizayi aribona nk’aho ari igitangaza kandi agashaka ko abantu babona ko na we ari igitangaza.

Umusoresha we arikomanga ku gituza;

Umufarizayi ashaka ko Imana ibona ko afite agaciro gakomeye,

Umusoresha we ashaka ko Imana imugirira impuhwe.

Muri iri busanya mu misengere, Mutagatifu Luka arashaka kutwereka urugero rw’ukwicisha bugufi kandi agashaka kutwumvisha ko Imana ikuza abicisha bugufi, kandi ko abicisha bugufi aribo bashobora gushimisha Imana, ko abicisha bugufi aribo baronka ubutoni mu maso yayo.

 

Kenshi rero mu migani dusanga ibintu bibusanye n’uko benshi basanzwe babibona: ababonaga umufarizayi agana mu ngoro baramushimagizaga, naho umusoresha we yari umuntu ugayitse…

Mu kugaruka bavuye gusenga, umusoresha niwe wari wishimye, ari kumwe n’Imana, ariko ku mu farizayi, si uko.

 

“uwikuza wese azacishwa gugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa”. Iri se ni ryo somo twakura muri uyu mugani? Birashoboka! Cyangwa se, iri somo riradusigira urumuri ku byerekeye urukundo rw’Imana rwiturira gusa mu mitima y’abiyoroshya kandi ikaba ariyo Imana yishimira.

 

Tuzirikane

Ishusho

Nditegereza aba bagabo babiri bari mu ngoro: umufarizayi n’umusoresha. Baranyuranye pe!

Inema cyangwa ingabire dusaba

Dusabe Inema yo kubaho mu rukundo, tukireba uko Imana itureba nta bwibone.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

-Ese ni iki ntunze, ni iki ntafite?

-No kubasha kwakira inema y’Imana, kwikuzamo impano Imana yampaye, ku bwanjye ntibishoboka, ahubwo nabyo mbikesha inema y’Imana.

-Ngomba kumenya gukoresha neza ibyo Imana yampaye byose, nkareka kubyiyitirira.

Ahubwo se, icyo ndicyo cyose n’ibyo ntunze byose simpamagariwe kubikoresha mu kwamamaza Ingoma y’Imana?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana.

Umusoresha se ntampaye isomo rikomeye, ry’agaciro ? Iryo somo rikaba iryo guhugukira kumenya intege nke zanjye n’ibyaha byanjye ; nkamenya kwiyaka ikibi kihishe muri njye kandi nkizera impuhwe z’Imana zitagira urugero ?

Nakura nte mu kwicisha bugufi ?

Isengesho

Zab 131 (130) 1-2

Nyagasani, umutima wanjye ntacyo wakwiratana,

n’amaso yanjye ntacyo arangamiye ;

ntabwo ndarikiye ubukuru,

cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.

Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje

nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »