ven.

25

mars

2011

Itangazo rirangiza Inama y'Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi bibumbiye mu Ishyirahamwe ACOREB

Kuva ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 21 kugeza ku wa gatatu tariki 23 werurwe 2011, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi bibumbiye mu ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB) bateraniye i Butare, muri Centre Saint Jean Baptiste, mu nama yabo isanzwe. Buri mwaka Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahurira mu nama isanzwe kabiri : rimwe mu Rwanda mu kwezi kwa gashyantare cyangwa kwa werurwe, ubundi mu Burundi mu kwezi k’ugushyingo.

 

Abepiskopi bahanye amakuru ya Kiliziya mu Bihugu byacu byombi, ndetse n’amakuru mu Bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, maze bishimira ibyiza byose Imana ikomeje guha umuryango wayo. Muri ibyo byiza, ku buryo bw’umwihariko, Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bishimiye ko Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa kabiri azashyirwa mu rwego rw’Abahire. Bikazabera i Roma ku itariki ya 1 gicurasi uyu mwaka wa 2011. Barashishikariza abakristu ba Kiliziya zacu zombi gukomeza kubyitegura mu isengesho.

 

Abepiskopi bakiriye mu rugaga rwabo Nyakubahwa Musenyeri Blaise Nzeyimana, Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Ruyigi mu Burundi, uherutse kugenwa na Papa gusimbura Nyakubahwa Musenyeri Yozefu Nduhirubusa wafashe ikiruhuko cy’izabukuru. Musenyeri Blaise yahawe ubwepiskopi mu Ruyigi, tariki ya 15 mutarama uyu mwaka wa 2011.

 

Abepiskopi bishimiye guhimbariza hamwe imyaka 14 Musenyeri Alegisi Habiyambere amaze ahawe ubwepiskopi, akaragizwa diyosezi ya Nyundo. Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 22 werurwe, baturiye hamwe muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, iri i Taba rya Butare, igitambo cya Misa cyo gushimira Imana kubera iyo sabukuru. Banaboneyeho no gushimira Imana imyaka 14 Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Butare na Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, umushumba wa Cyangugu nabo bamaze bahawe inkoni y’ubushumba ; dore ko uko ari batatu batorewe umunsi umwe kuba abepiskopi, hari tariki ya 18 mutarama 1997.

 

Mu nama yabo Abepiskopi basuzumiye hamwe ibibazo by’ishuri rya ISPC Butare, Kiliziya zacu zombi zafatanyije gushinga. Abepiskopi bashoboye kubonera umuti ibibazo ISPC yari ifite. Ibyo byashobotse ku bufatanye bwihariye na Diyosezi ya Butare izishingira iryo Shuri rikuru mu kwinjira neza muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda. Diyosezi ya Butare kandi ikazita ku micungire y’umutungo ISPC yari isanganwe. Abepiskopi biyemeje gukomeza gushyigikira uko byari bisanzwe abanyeshuri bari baratangiye amasomo yabo muri ISPC kugeza barangije. Abazatangira amasomo mu myaka iri imbere bakazagendera kuri gahunda rusange ya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.

 

Mu kurangiza inama yabo, Abepiskopi bishimiye umwuka mwiza w’ubuvandimwe n’ubusabane wayiranze.

 

Bikorewe i Butare, tariki ya 23 werurwe 2011

Padiri Théotime Gatete

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »