mer.

23

mars

2011

Itangazo risoza Inama y'Abepiskopi Gatolika b'u Rwanda yateraniye i kigali kuva tariki va 15 kugeza tariki ya 18 werurwe 2011

Kuva ku wa kabiri tariki ya 15 kugera ku wa gatanu tariki ya 18 werurwe 2011, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bahuriye i Kigali mu nama y'igihembwe cya mbere cy'lnama yabo isanzwe, muri uyu mwaka wa 2011. Bahanye amakuru y'ubuzima mu madiyosezi yabo banagezwaho amakuru yo muri za komisiyo n'ayo mu bunyamabanga bw'lnama yabo.


Abepiskopi bagejejweho raporo z'icungamutungo mu maservisi y'lnama Nkuru yabo: Ubunyamabanga bukuru, Ibiro bishinzwe amashuri gatolika, Ibiro bishinzwe imyigishirize ya gatigisimu, Kinyamateka, Serivisi y'amategeko, Servisi y'icungamutungo, Caritas Rwanda, na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro.


Mu nama yabo, bakiriye Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Ivo Scapolo, kandi baganira ku bibazo birebana n'ubuzima bwa Kiliziya muri iki gihe. Abepiskopi bishimiye ko Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II azashyirwa mu rwego rw'Abahire, ku itariki ya 1 gicurasi muri uyu mwaka wa 2011. Kiliziya yo mu Rwanda yiteguye kuzahimbaza uwo munsi mukuru. Abepiskopi barashishikariza abakristu kubyitegura mu isengesho.


Abepiskopi basuzumiye hamwe ibibazo bikururwa na bamwe mu bakristu bavuga ko babonekerwa kandi bagahabwa ubutumwa. Abepiskopi baramenyesha ko bazafatira ibyemezo bikwiye abiha guhungabanya ukwemera n'amahame gatolika biha uburenganzira bwo gutanga ubutumwa butishingiwe n'abepiskopi bo bayobozi bemewe b'ukwemera gatolika; nkuko babitorewe na Yezu Kristu.


Abepiskopi bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza iyamamazabutumwa muri za gereza ziri mu Gihugu. Mu minsi ya vuba, umwepiskopi ubishinzwe arateganya guhuza abashinzwe iryo yogezabutumwa ngo basuzume uko barangiza neza ubutumwa mu bufutanye n'inzego z'ubuyobozi bwa za gereza.


Abepiskopi bagejejweho raporo y'ibyakozwe hirya no hino mu madiyosezi no muri za seminari nkuru, mu rwego rwo guhimbaza umwaka w'ubusaserdoti wari waratangajwe na Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI. Umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda yabagejejeho aho imyiteguro yo kwizihiza yubile y'imyaka 75 iyo seminari imaze mu Nyakibanda igeze. Umunsi mukuru wo guhimbaza iyo yubile ukaba uteganijwe ku itariki ya 3 ugushyingo 2011, mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.


Abepiskopi basuzumye ibibazo Ishuri Rikuru rya ISPC (Institut de Pédagogie et de Catéchèse) rikorera i Butare, rifite muri iki gihe.


Abepiskopi bakiriye abahagarariye Radio Maria Rwanda. Perezida n'Umuyobozi ba Radio Maria Rwanda bagejeje ku bepiskopi uko iyo Radio ihagaze mu butumwa bwayo, mu icungamutungo ry'umwaka wa 2010, no mu mishinga ifite mu birebana no kwiyubaka n'iterambere ryayo. Mu mishinga Radio Maria Rwanda ifite, irateganya kwiyubakira inzu y'icyicaro mu murwa mukuru wa Kigali na studio i Kibeho. Abepiskopi bemeje ko Umunsi Mukuru w'Ubutatu Butagatifu ari wo uzajya uba umunsi wo gusabira Radio Maria Rwanda no kwegeranya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byayo.

Padiri Théotime GATETE

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika b’u Rwanda


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »