Lectio divina: Ku wa Mbere

Dan 9, 4-10     :“twimye amatwi abahanuzi bawe”

Zab 78           :“dutabare…ugiriye ikuzo ryawe”

Lk 6, 36-38     : “ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa”


Dusome ijambo ry’Imana

Inkuru nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka:

(lk 6,36-38):

Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa; icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo”.

 

Mu nyigisho za mutagatifu Luka – inyigisho zatangiwe ahantu h’igisiza- ziteganye n’inyigisho zatangiwe ku musozi mu Ivanjili ya Matayo, Yezu asaba abigishwa be gukurikiza Imana. Amategeko n’Abahanuzi byuzurizwa bikananonosorwa n’Ivanjili. bihiniye mu nteruro: “mube abana ba So uri mu ijuru”.


Mube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe”. Ijambo “nk’uko” rifite umwanya w’ibanze kandi ni ingenzi nk’ijambo “umunyampuhwe”. Twibuke ko Yezu yavuze ati: “mukundane nk’uko nabakunze”; “ndabatumye nk’uko Data yantumye”. intego y’ubuzima bwa gikristu ni ukwisanisha na Kristu.

 

Mutagatifu Pawulo, mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma aratubwira ati: “abo yamenye kuva kera, yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo ngo abe Umuvukambere mu bavandimwe benshi” (8,29). Iyo sano ntabwo tuyiha, ni ingabire, inema; ni igikorwa cya Roho utanga ubutungane, ni n’imbuto yo kurangamira Kristu.

 

“…umunyampuhwe” bivuga: “umutima wumva imibabaro y’abavandimwe”, Ni “ukubabarana n’abababaye”. Nguko uko umutima w’umubyeyi wacu wo mu ijuru umeze. Yezu, Ishusho y’Imana itagaragara (kol 1,15), yabigaragarije mu buzima bwe, mu mpuhwe ze zuje ubugwaneza. Gusa nka Yezu, gukurikiza Data, ni ukuba umunyampuhwe - nk’uko Yezu yabikoreye umupfakazi w’i Nayini wari ugiye guhamba umuhungu we w’ikinege –mu mahitamo dukora no mu myitwarire yacu ya buri munsi. “Hahirwa abagira impuhwe” (mt 5,7) ngiri ipfundo ry’ubuzima bwa gikristu.

 

“… nk’uko so…” Imana ni Umunyampuhwe kugeza he? Mutagatifu Yohani asubiza ati: “koko imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, agubwo agire ubugingo bw’iteka” (yh 3,16). Ni ku bw’impuhwe Yezu yemeye kudupfira. Bivuze: yemeye gupfa mu cyimbo cyacu. ( Reba yh15,13). Kugira impuhwe bigaragazwa no kwitanga bikoranywe urukundo.

 

Ntimugace imanza…” ntabwo ari ukutubuza gutekereza ngo dufate icyemezo. Ahubwo, niho ukwigenga kw’abana b’imana gushingiye… ariko, Yezu atubuza kuvuga abandi nabi, bityo tugakurizaho kubacira urubanza. Igihe tubikoze, twigira intungane maze tukirengagiza impuhwe z’Imana zihindura imitima.

 

“…igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo”. Ntitugomba gutegereza ingororano yacu mu ijuru. kuva ubu Yezu agwiriza ibyiza abamwiringiye kandi bakereye guhora ari beza nk’uko Data ari Mwiza.


Tuzirikane ijambo ry’Imana

 

Ishusho:

Nditegereza ishusho y’impuhwe z’Imana: Yezu, umushumba mwiza, ushaka intama zazimiye, akazishyira ku bitugu bye.

Ingabire cyangwa inema dusaba

Ndasaba ingabire yo koroshya nka Yezu kugira ngo nakire amahoro y’umutima no kutagira abo ncira imanza

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ndashaka kumva ko ivanjili y’uyu munsi ari igisabisho cya “Dawe uri mu ijuru”: “mu nsi nko mu ijuru”. nshobora kubaho nte nk’umwana w’Imana?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ndibuka ubuhamya bw’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe… nk’igihe cy’imbabazi no kwiyunga, ni ibihe byiza cyane mu mibereho y’umuntu n’igihe cyo guhura na Nyagasani wavuze ngo: “ni njye mwabaga mubigiriye”.

Isengesho:

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

Amaze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »