Amasomo ku wa Mbere

KU WA MBERE


ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli (Dan 9, 4-10)

Jyewe Daniyeli, 4natakambiraga Uhoraho Imana yanjye, kandi nicuza ibyaha ngira nti «Nyagasani, Mana isumba byose kandi y’igihangange, wowe ukomereza Isezerano n’ineza abagukunda kandi bagakurikiza amategeko yawe: 5dore twaracumuye, turagoma, dukora ibibi, tuba abagambanyi kandi twirengagiza nkana amategeko n’amatangazo yawe. 6Twimye amatwi abagaragu bawe b’abahanuzi,, bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu n’ibikomangoma byacu, abasokuruza bacu n’imbaga yose ituye igihugu. 7Rwose, Nyagasani, ukwiye guharirwa ubutungane, naho webwe tugatahira ikimwaro; mbese nk’uko tumerewe ubu, twebwe abantu ba Yuda n’abatuye Yeruzalemu, ndetse na Israheli yose, abari hafi n’abari iyo bigwa mu bihugu byose batatanyirijwemo, bazira ubuhemu bakugiriye. 8Uhoraho, koko ni twebwe twakozwe n’ikimwaro kimwe n’abami bacu, ibikomangoma byacu n’abasokuruza bacu, kuko twagucumuyeho. 9Nyagasani, Imana yacu, ni umunyampuhwe n’umunyambabazi, n’ubwo twabyirengagije, 10ntitwumve ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, ngo dukurikize amategeko yaduhaye abigirishije abagaragu be b’abahanuzi.»

 

ZABURI (Zab 79 (78), 5a.8, 9, 11.13ab)


Inyik/Uhoraho, ntuduhane bihwanye n’ibicumuro byacu.

 

Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari?

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga!

 

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

Ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

Turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

Ugiriye izina ryawe.

 

Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye ;

Wowe ufite ubushobozi,

Umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

Naho twebwe umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

Tuzakuririmbire ibisingizo iteka.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6, 63.68)

 

Uragasingizwa Nyagasani, Mwana w’Imana Nzima!

Amagambo yawe Nyagasani,

Aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ni wowe ufite amagambo y’ ubugingo bw’iteka.

Uragasingizwa Nyagasani, Mwana w’Imana Nzima!

 

IVANJILI


+Luka (Lk 6, 36-38)

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 36« Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. 37Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa ; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa ; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. 38Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »