sam.

19

mars

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Yeremiya (Yer 18, 18-20)

Abanzi banjye 18baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya ; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe ltegeko ry’lmana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. » 19Uhoraho, ndakwinginze ngo untege amatwi, kandi wumve ibyo abandega bavuga. 20Ese inyiturano y’ineza m mabi? Bo barancukurira urwobo ngo ngwemo. Ibuka ukuntu naguhagaze imbere mbavuganira kugira ngo ubakureho uburakari bwawe .

 

ZABURI (Zab 31 (30),5-6,14,15-16)


Inyik/ Mana yanjye, unkize ugiriye impuhwe zawe.

 

Ngobotora mu mutego banteze,

kuko ari Wowe mbaraga zanjye.

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe;

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

 

Numva rubanda bamvuga nabi,

ngo «Yaciye igikuba hirya no hino!» Nuko bishyira hamwe barankomanyiriza,

bajya imigambi yo kuncuza ubugingo.

 

Ariko ndakwiringiye Uhoraho,

Ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»

Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe,

ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu!

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyag asani

Hahirwa abazanywera ku nkongoro ye mu Ngoma ye.

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu !

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 20, 17-28)

Muri icyo gihe, 17Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati 18«Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa, 19bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba ; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.»

 

20Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba. 21Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe. » 22Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza baii « Turabishobora. » 23Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye si jye ubitanga : ni ibyo abo Data yabigeneye. »

 

24Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. 25Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. 26Kuri mwebwe rero, si uko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu ; 27uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. 28Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »