mar.

15

mars

2011

Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE

Abalevi (Lev 19, 1-2.11-18)

1Uhoraho abwira Musa ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane. 11Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge. 12Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho. 13Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. 14Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho. 15Nimuca imanza ntimukaziyobye ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutarera. 16Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho. 17Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana. 18Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.»


ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 15)

Inyik/Amagambo yawe Nyagasani,

         aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri.

Abacisha make akabungura ubwenge.


Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.


Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

nibijye bikunogera, Wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2Kor 6, 2)

Uragasingizwa Nyagasani,

Wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose.

Ngiki noneho igihe gikwiye, nguyu umunsi w’uburokorwe.

Uragasingizwa Nyagasani,

wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose.

IVANJILI

Matayo (Mt 25, 31-46)

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati 31«Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. 32lbihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. 33Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso.


34Nuko rero Umwarni azabwire abari iburyo bwe ati “Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; 35kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; 36nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.”37Nuko intungane zizamusubize ziti “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; 38uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; 39urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?” 40Nuko Umwami azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.”


41Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso ati “Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; 42kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; 43naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.”44Nuko abo na bo bazamubaze bati “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?” 45Nuko azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.”46Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »