Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 18, 21-28)

Uhoraho avuze atya: 21«Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho nta bwo azapfa. 22Ibicumuro bye ntibizibukwa ukundi; azabaho abikesheje ko yakurikije ubutabera. 23Mbese nakwishimira nte urupfu rw’umunyabyaha, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo nakwishimiye ko yahinduye imyifatire ye maze akabaho? 24Ariko se niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa.


25Muravuga kandi muti “Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.” Tega amatwi rero, muryango wa lsraheli: mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? 26Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. 27Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. 28Niba yanze ibicumuro bye byose, nta bwo azapfa, ahubwo azabaho. »


ZABURI (Zab 130 (129),1-2,3-4, 5-6ab, 7bc-8)


Inyik/ Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

           Nyagasani, ni nde warokoka?

 

Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure,

Uhoraho, umva ijwi ryanjye.

Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye!

 

Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,

Nyagasani, ni nde warokoka?

Ariko rero usanganywe imbabazi,

kugira ngo baguhoranire icyubahiro.

 

 

Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose,

nizeye ijambo rye.

Umutima wanjye urarikiye Uhoraho,

kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke.

 

Kuko Uhoraho ahorana imbabazi,

akagira ubuntu butagira urugero.

Ni We uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Ezk 33, 11)


Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ntiwishimira urupfu rw’umugome,

ahubwo wishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye

mibi, kugira ngo abone kubaho.

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo. 

 

IVANJlLI


Matayo (Mt5,20-26)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 20« Reka mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’Abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. 21Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. 22Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira uwo bava inda imwe ati ‘Gicucu!’, azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ‘Uri umusazi!’, azishyurira mu nyenga y’umuriro.23Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, 24rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. 25Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kuglra ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. 26Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose, kugeza ku giceri cya nyuma.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »