Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Ivugururamategeko (Ivug 26, 16-19)

Musa abwira Abayisraheli ati 16«Uyu munsi, Uhoraho lmana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’ iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose. 17Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye. 18Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose. 19Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho lmana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.»


ZABURI (Zab 119 (118), 1-2, 4-5, 7-8)


Inyik/ Uhoraho, hahirwa umuntu ukurikiza amategeko yawe.

 

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

 

Ni wowe witangarije amabwiriza,

ugIra ngo bayakurikize ubutayahuga.

Icyampa ngo inzira zanjye zihame,

kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

 

Nzagushimagiza n’umutima uboneye,

maze kumenya amateka atunganye uciye

Ugushaka kwawe nzagukurikiza,

ntuzantererane bibaho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2Kor 6, 2)

 

Uragasingizwa Kristu, Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi

w’uburokorwe.

Uragasingizwa Kristu, Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.

Uragasingizwa Nyagasani.

 

IVANJILI


Matayo (Mt 5,43-48)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 43«Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’, 45Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza?47Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza?48Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »