DIYOSEZI YA BYUMBA IRATABARIZA PARUWASI YA RUKOMO

Ku wa gatatu tariki ya 09/03/2011 mu masaha ya saa munani inkubi y’umuyaga yangije ibintu mu Karere ka Nyagatare mu tugari twa Gashenyi na Rukomo II aho paruwasi Rukomo yubatse. Iyo nkubi y’umuyaga yasize yangije ibintu byinshi. Muri byo hari:

 

1. Icyumba cy’ishuri ry’Ikiburamwaka riyoborwa n’ababikira

2. Inzu yari yuzuye ikaba yari igenewe ubwigishwa

3. Inzu y’abalejiyo

4. Ishuri ribanza rya Rukomo, rikaba ryasenyutse cyane

5.Amazu y’abaturage, ubu hakaba harimo ababaje cyane bakeneye gufashwa byihutirwa

6. Amazu y’ubucuruzi…

 

Paruwasi ya Rukomo rero iradusaba inkunga kugira ngo ibashe kugoboka abo bose bari mu kaga.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »