Amasomo y'Icyumweru cya I cy'Igisibo

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Intangiriro (Intg 2,7-9; 3,1-7a)

Igihe Uhoraho Imana yaremaga ijuru n’isi, 2,7yabumbye Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. 8Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. 9Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.


3,1Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?» 2Umugore asubiza inzoka ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, 3naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti ‘Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.’» 4Inzoka ibwira umugore iti «Gupfa ntimuzapfa! 5Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.» 6Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya. 7aNuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa.


ZABURI (Zab 51 (50),3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17)


Inyik/ Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho.

 

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga mba ari cyo nkora!

 

Mana yanjye, ndemamo urnutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe

Kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

Maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intunwa yandikiye Abanyaroma (Rom 5, 12-19)

Bavandimwe, 12icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose kuko bose bacumuye…13Koko rero na mbere yuko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. 14Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza.

 

15Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’lmana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. 16Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi zigeza ku butungane. 17Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umutu umwe Yezu Kristu.

 

18Bityo rero nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe, kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. 19Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt4,4)


Nyagasani, ijambo ryawe ni Ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.

Umuntu ntatungwa n’umugati gusa,

ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.

Nyagasani, ijambo ryawe ni Ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.

 

IVANJILI


Matayo (Mt 4, 1-11)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kubatizwa 1ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi. 2Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza. 3Nuko umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.» 4Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’lmana.’» 5Nuko umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro 6maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ‘Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’» 7Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ‘Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’» 8Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, 9nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numpfukamira ukandamya.» 10Yezu aramusubiza ati «Igirayo Sekibi, kuko handitswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, ube ari We uzakorera wenyine.’» 11Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »