mar.

08

mars

2011

Kuzirikana: KU WA GATANU UKURIKIRA UWA GATATU W’IVU

Igihe cy’igisibi ni igihe mbere na mbere cyo kwisubiraho. Icyumweru cya mbere cy’igisibo, kiduha kuzirikana amagambo ya Yezu mu ntangiriro y’ukwigaragaza kwe: “ igihe kirageze; ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho kandi mwemere inkuru nziza”. Igihe cy’igisibo ni umwanya ku bakirisitu, wo kumva icyo Nyagasani aduhamagarira.

 

Imihango n’ibindi bikorwa dukora mu gisibo nko gutanga imfashanyo y’abakene, isengesho, gusangira,… intego yabyo ni ugufasha umuntu mu rugendo rwe rwo kwiyunga n’Imana, rwo kwisubiraho Yezu ubwe aduhamagarira. Padiri Dominiko Nothomb, mu gatabo ke “ Jya mu butayu hamwe na Yezu” (Pars au desert avec Jesus), ijambo “kwisubiraho”, ni ijambo ryagiye mu gifaransa riturutse ku magambo abiri y’ikigereki. Irya mbere ni “Metanoia” soma (metanoyiya) rivuga “Imihindukire y’imyumvire, y’ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo. Icyo nashakaga ejo uyu munsi ndacyanze; icyo nangaga ejo uyu munsi ndagikunze. Ubu buryo bwa mbere rero bukaba butwumvisha kwisubiraho, Kwanga icyaha (ikibi), guhitamo icyiza, ni ukuvuga ibyo Yezu aduhamagarira mu Ivanjiri ye.

 Ijambo rya kabiri ni “epistrophie” soma (episitorofiye), rikaba urugendo umuntu akora agarukira umuntu, hano ni ukuvuga ugarukira Yezu, ku bwe ugana Imana se wa Yezu Kristu n’umubyeyi wacu twese.

 

Ubu buryo bwa kabiri rero budusaba kwisubiraho igihe umutima wacu, imigambi yacu, n’ibitekerezo byacu byose tubyerekeje kuri Nyagasani Yezu; igihe tumwemera, tukamwiha kubera urukundo. 

 

Tuzirikane izi ngingo

- Iz 58,1-9: Igisibo kinshimisha ni ugusangira umugati wawe n’umushonji

- Zab 50 : Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine

- Mt 9, 14-15 : igihe umukwe azabavanwamo nibwo bazasiba.

Dusome Ijambo ry’Imana

“Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo”

Nuko abigishwa ba Yohani baramusanga niko kumubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe? Yezu azabasubiza ati “ Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, nibwo bazasiba”.

Kuki abigishwa bawe badasiba kandi twebwe n’abafarizayi dusiba?

Iki kibazo cy’imyemerere cyabajijwe n’abigishwa ba Yohani Batisita. Barashaka kumva, ntabwo ari imitego batega Yezu. Yezu nawe mu kubasubiza, arasa nk’aho nta gaciro kanini aha umugenzo wo gusiba, kandi kuri bo kimwe n’umwigisha wabo ndetse hamwe n’abafarizayi bongeraga iminsi yo gusiba ku minsi yari iteganyijwe n’itegeko rya Musa. Gusiba byari bifite agaciro gakomeye cyane mu myemerere y’idini ya kiyahudi.

 

Muby’ukuri, umuntu ashobora gusiba cyangwa kwigomwa ku buryo bwinshi, kubera impamvu zinyuranye; kandi ubwo buryo ni bwiza rwose: impamvu z’uburwayi, ibi birumvikana kuko ari ngombwa kwita ku buzima bwawe; Umuntu ashobora gusiba kubera kwitoza kugera ku mugenzo runaka, akaba ari uburyo bwo kumenyereza ugushaka k’umuntu kugira ngo mu gihe gitaha azabe ashobora kwimenya, kwifata mu byifuzo bye byaba byiza cyangwa bibi. 

 

Umuntu ashobora gusiba nanone kugira ngo agaragaze akababaro ke: Urupfu, ibintu byatakaye by’agaciro kandi udashobora kongera kubona, ndetse n’ububabare bwo kuba waguye mu ikosa runaka; muri uru rwego, uyu muhango wo kwigomwa ufite agaciro gakomeye ku buzima bw’umuntu ku giti cye kimwe no ku bandi. Ushobora kugira akamaro ko gukiza. Umuntu ashobora kubonera muri uyu mugenzo mwiza wo kwigomwa ikimenyetso cyo kumva ko ibintu byo kuri iyi si atari byo kamara, ahubwo ko hari ibindi ubwabyo bishobora kutugirira akamaro muri ubu buzima kuruta kure ibyo bintu.

 

Kuri izo mpamvu kimwe n’izindi ni byiza, kuvuga ko gusiba ku muntu, ubigize ku bushake bwe yabitekerejeho neza bifite agaciro gakomeye mu buzima bwa muntu. Ntabwo rero bitangaje ko amadini akomeye kimwe n’abandi bashaka kuba mu buzima nyabwo kuri iyi si, bemera umugenzo wo kwigomwa. Birumvikana rero ko ikibazo cy’abigishwa ba Yohani Batisita gifite ishingiro. Nyamara Yezu arasobanura “ none se birakwiye ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe?” Kuri Yezu, gusiba bifite agaciro gasumbye kure ibyo tumaze kuvuga haruguru. Umugenzo wo gusiba kuri Yezu ni umugenzo nsabaniramana. Ni ukuvuga, umugenzo ugira akamaro mu kuduhuza n’Inama (Mystique) tukagira ubumwe n’Imana.

 

Reka turebe amazina atangaje Yezu aduha ndetse nawe yiha ubwe:

Aratwita abakwe, nawe akiyita “ Umukwe”. Aya mazina cyangwa se izi nyito, tuyumve mu buzima nsabaniramana. Ubukwe dutumiwemo abakirisitu, ni umunsi mukuru hamwe n’Imana Data, abatagatifu, abamarayika n’abavandimwe bacu mu ngoma y’Imana. Yezu aragira ati “ Naje kugira ngo bagire ubuzima, kandi ubuzima busagambye”. (Yoh 10,10)

Turahamagarirwa kugira ubuzima nyabwo mu Mana kandi hamwe n’Imana. Uwo musabano wacu n’Imana urenze kure ibyo dushobora gutekereza no kubonesha amaso yacu ku minsi mikuru y’ubukwe busanzwe. Muri uwo munsi mukuru rero dutumiwemo, umuhanuzi Izayi yita Imana Umukwe: “Umukwe wawe ni umuremyi wawe.” (Iz 54,4) Izina ry’umukwe ni rimwe mu yo Imana yifashisha kugira ngo igaragaze urukundo rwayo ku biremwa byayo.Umuhanuzi Hozeya we kimwe n’igitabo cy’indirimbo ihebuje, abantu bose berekana abakwe. Yezu ubwe yiyita Umukwe. 

 

Ni muri urwo rwego, buri muntu yumva ko ahamagarirwa kubaho muri ubwo buzima bwo gusabana n’Imana. Umuhamagaro wa muntu ni ukuberaho Imana. Gukora ugushaka kw’Imana, ni ugusabana n’ubutatu butagatifu, kuba umwe n’Umwana w’Imana kugira ngo tubashe kuba koko abana b’Imana Data uri mu Ijuru. None se, gusiba byaba bivuze iki tugendeye kuri uwo musabano wa muntu n’Imana. Iyo umuntu abana na Nyagasani, ni ukuvuga abana n’Umukwe we, (Yezu), aba ari mu byishimo by’umunsi mukuru. Umuntu ashobora gusiba, kwigomwa mu gihe cy’umunsi mukuru? Ntibishoboka. Ariko igihe atari kumwe n’Umukwe we, igihe uburyo bwe bwo kubaho budatuma habaho wa musabano, icyo gihe umuntu ashobora gusiba. Aba ameze nkuri mu cyunamo, afite agahinda byamutera gusiba.

“ Igihe kizagera, umukwe abavanwemo” ( bishaka kuvuga urupfu n’akababaro bya Yezu) icyo gihe bazasiba. 

 

Reka twumve neza ibyo Yezu avuga: Gusiba nyako kandi gukenewe, kugira akamaro igihe ari ugusiba kugamije kwegera Imana, gusabana no kubana nayo; mu gihe turangamiye Imana yonyine tugatera umugongo iby’iyi si bitaduha ubuzima busesuye. 

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana

Ishusho:

Ndangamiye Yezu ku nzira akikijwe n’abigishwa be, nyuzwe n’ibyishimo, ubusabane bwa kivandimwe n’uko uwo munsi mukuru uteye. Ni ibirori bitagira uko bisa.

Inema cyangwa ingabire dusaba Imana

Ndasaba kwishimira byimazeyo gutumirwa mu munsi mukuru w’ubuzima buhoraho hamwe n’Imana

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Kubera iki abantu bo mu madini makuru azwi cyane ndetse n’abo mu mico ya kera basiba buri gihe? Njye se hari ubwo njya nsiba? Kubera izihe mpmvu nsiba? Kugira ngo ngaragaze ko mfitiye inyota Imana? Kugira ngo nsangire n’abajonshi bishwe n’inzara? Cyangwa kubera umwirato, gushaka inyungu, kwigaragaza,…?

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ese niyumva nte iyo nibona ndi umwe mu batumiwe kubera urukundo rw’Imana? Niyumvamo iki gukora igisibo cyangwa iyo nkora igisibo numva mu mutima wanjye meze nte?

Isengesho

Nyagasani ndagushimira kuko ngufitiye inyota

Ndagushakashaka!

Nyagasani ndagushima kuko unyitaho ubutaretsa kugira ngo nkwe ku isoko y’ubuzima.

Mugeni wa Isiraheli, tega ugutwi:

Ibiryo by’aha ku isi ntibizambuze ku kwakira! Umutima wanjye ntuzatuza bibaho utaratura muri wowe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »