mar.

08

mars

2011

Kuzirikana: KU WA GATANDATU NYUMA Y’UWA GATATU W’IVU.

Amasomo ya liturujiya y’uyu munsi atwereka icyo igisibo aricyo : igisibo ni igihe cyo kwisubiraho. Abahanuzi ntibahwemye kwemeza ko uburyo bwo gushyira umubiri ku murongo, mu bwiyoroshye bw’umutima, bijyanye cyane n’urukundo. Icy’ingenzi mu kwisubiraho k’umutima ni ugukura mu rukundo. Ntawabasha kwisubiraho, ukuvuga, kugarukira Imana, ngo yirengagize ibibazo bya bagenzi be bamukeneye.

 

Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Izayi atanga ibimenyetso bimwe na bimwe by’ukwisubiraho nyako: Ni ibiganisha k’urukundo byose no guharanira ko isi yaba nziza kandi ihihibikanywa n’urukundo rwa kivandimwe.

Umuhanuzi aratanga iri sezerano ritagira uko risa : « uzerekeza iyi nzira wese azishimira muri Nyagasani. » Interuro ya gatatu y’igisibo iraduha gahunda cyangwa programu nziza : « kwigana impuhwe z’Imana no gusangira n’abashonji.» Ariko kugira ngo wakire iyi nema y’Imana umutima wacu ugomba gusukurwa n’ikibatsi cyo kwibababaza.

 

Tuzirikane izi ngingo:

- Iz 58, 9-14: « nutangabna umutima mwiza uha umushonji….»

- Zab 85 : «Umutima wanjye urakurangamiye »

- Lk 5, 27-32 : «Nazanywe no guhamagara abanyabyaha… »

 

Dusome ijambo ry’Imana

Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Luka.

Ibyo birangiye, Yezu arasohoka, yitegereza umusoresha witwa Levi wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» Undi aherako ahaguruka, asiga byose aramukurikira. Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe nabo hari abasoresha n’abandi benshi basangira. Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywa hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha ? » Yezu aba ariwe basubiza ati «Abazima sibo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha kugira ngo bisubireho.»

 

Dusangire Ijambo ry’Imana

Yezu yitegereza umusoresha … aramubwira ati «Nkurikira.» Nuko asiga byose aramukurikira.

Ivanjili y’uyu munsi, itangirwa n’inkuru y’itorwa. Byose bitangirwa n’indoro ya Yezu. Iyi ndoro iragaragaza ko Yezu yita kuri buri wese, akinjira mu mutima we kandi agahindura ubuzima bwe, akamusanisha na We. 

 

Nyuma Yezu aravuga ati “Nkurikira” ; dushobora gusobanura tuti “Ngwino hamwe nanjye”, akaba ari ubutumire bwo kubana naYezu, Umwigisha… Ngiki icy’ingenzi ku buzima bw’uwahamagawe wese!

Levi yahise asubiza ako kanya: arahaguruka asiga byose hanyuma akurikira Yezu. Mbega ukuntu ubuntu bwa Yezu butangaje! Ibi birongera kutwibutsa ijambo ry’umwanditsi w’Ivanjili: “ Ububasha bwamusohokagamo bugakiza bose”. Ku byerekeranye n’inkuru y’itorwa ntidushobora kuvuga ko ububasha bwamusohokagamo akabareshya? Yego ariko tukongeraho ko atabafataga ku ngufu, ahubwo yubahirizaga uburenganzira bwabo! Ese ni byo? Yego ntagushidikanya! Biragaragara mu mibereho ya buri munsi, iyo abantu babiri bakundana koko bahuye, basagwa n’ibyishimo,…

Levi, kugira ngo akurikire Yezu, asiga byose we wari ushinzwe gukurikirana by’umwuga imari zibyara inyungu kandi akenshi mu buryo butanyuze mu mucyo. 

 

Gusiga byose bisobanura umuntu ufite urukundo rwuzuye umutima, gusiga byose: ibintu, abantu, amasano ndetse ahubwo n’uburyo bwo kubaho.

Ntushobora kwemera gukurikira Yezu utemeye kugira ibyo witandukanya na byo burundu ukabitera umugongo. Uko kwitandukanya n’ibintu, ukabitera umugongo ni ibisazi mu maso y’abantu.“Kuki mwicarana n’abanyabyaha mugasangira nabo?” Nyuma y’inkuru y’itorwa, hakurikiraho ukutumvikana hagati ya Yezu n’abafarizayi. Cyakora uko kutumvikana gufite ishingiro. Aha niho Yezu yerekanira ipfundo ry’Inkuru nziza.

 

Yezu ntiyahuraga n’abafarizayi ndetse n’abanyabyaha bazwi gusa, ahubwo yanasangiraga nabo. Tuzi agaciro uko gusabana gufite; Tuzi icyo bishushanya, gusangira bizaba imwe mu mashusho ya mbere ya Kiliziya ihujwe no gutura Igitambo Gitagatifu. Ku bafarizayi ntibyihanganirwaga. Gusangira n’abanyabyaha kwari ukunyuranya n’amategeko n’umuco wa Kiyahudi. Icyari kibi kurusha ibindi muri icyo gihe kwari ugusenya iyobokamana y’icyo gihe no kwereka abaturage indi shusho nshya y’Imana. Uwanyuranyaga ukubiri n’iyobokamana kabone n’iyo yaba umuhanuzi w’amafuti wayobyaga imbaga nyamwinshi. Yezu rero yari afitwe! Na We yagombaga kwicwa. 

 

Yezu yari abizi! Atitaye kuri ibyo, Yezu akomeza kwerekana ko yitaye cyane ku banyabyaha. Ibyo abikora kugeza ubwo ahisemo umwe muri bo. Ntibyumvikana ku muyahudi! Umusoresha Levi, kugira ngo abe muri ba cumi na babiri…!

Umuntu rero yakwibaza impamvu Yezu yemeye gushyira ubuzima bwe mu mazi abira.

Ni ukubera ko uburyo yabagaho bwagombaga guhuza n’inyigisho ze. Yezu yashakaga kuba inyangamugayo we wese. Ni nde uzanshinja ikinyoma? Ngiyo intero ya Yezu. Nta rwikekwe rwagaragaraga kuri Yezu. Byose yabikoreraga ku mugaragaro. 

We wavuze ko Data wo mu ijuru avusha izuba rye ku babi no kubeza, we wigereranyije n’Umushumba mwiza ujya gushakashaka intama yazimiye, ntiyagombaga ntiyagombaga gusabana na bose abitewe n’urukundo- detse, ashyira ubuzima bwe mu mazi abira- abo bafarizayi n’abanyamategeko bari barahaye akato? 

 

Igihe Yezu asangiye n’abanyabyaha, araca amarenga y’ubuhanuzi. Arogeza Inkuru Nziza Atari mu magambo, ahubwo mu bikorwa. Iyo Nkuru Nziza rero ntisanzwe, irakurugutura bamwe,igamije kugira ibyo ihindura mu byari bisanzwe bimenyerewe.

Imana ikunda abanyabyaha! Kubera ko Imana ari Data abakunda, Yezu ntiyashobora kubirukana no kubahunga. Ahubwo arabita abarwayi bakeneye umuganga, aho kubagereranya n’abagome. “ Abazima sibo bakeneye umuganaga, ahubwo ni abarwayi.”

Igihe Yezu asangira n’abanyabyaha, arubahiriza inshingano ze, arubahiriza Se.

Abiyumva bose ko ari abanyabyaha- twebwe by’umwihariko mu ntangiriro y’iki gisibo-nitwishimire ko Yezu ari umuhamya w’Impuhwe z’Imana. Adukiza Ubwoba bwose. Ni ishusho nyakuri y’Imana itagaragara.

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana

Ishusho:

Ndabona , Levi yicaye mu biro bya gasutamo, ibiceri n’inoti byuzuye ku meza akoreraho. Yezu amubwiye ati “Nkurikira” undi agahita ahaguruka agasiga byose atarebye inyuma agahita amukurikira.

Ingabire dusaba.

Dusabe inema yo kutabona abatugirira nabi nk’abagome, ahubwo nk’abantu bafite ibikomere bakeneye umukiro.

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ni iyihe nyigisho mu byukuri duhabwa n’umuhamagaro wa Levi, mu bikenerwa mu muhamagaro wacu, no ku buzima bwa Yezu Kristu?

Yezu asangira n’abafarizayi n’abigishamategeko yashoboraga kuhatakariza ubuzima, kuki Yezu yabyemeye kandi yari azi neza ko ubuzima bwe bwashoboraga kuhangirikira?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Usibye umurava we, tuzirikane ibindi bintu byinshi dushobora gushima bijyanye n’imyitwarire ya Yezu muri iki gikorwa akoze cyo gusangira n’abafarizayi n’abigishamategeko. Ese twe ni gute twashobora kwigana Yezu, inshuti y’abigishamategeko n’abanyabyaha, mu buzima bwacu bwa buri munsi? Ese nihaba hari abantu twahaye akato twigijeyo tubita abanyabyaha, rimwe na rimwe kubera imyitwarire yabo, imyemerere yabo cyangwa se imyumvire yabo? Ese tubaniye dute abanyabyaha? Yezu hano atwigisha kudaterwa ubwoba nabo, tugomba kugira ubutwari bwo kubegera, tukabasangiza agakiza.

Isengesho

Nyagasani nyigisha gukunda nk’uko nawe ukunda.

Uri ishusho y’Imana Data uvusha izuba ku babi n’abeza.

Urukundo n’ubudahemuka ndetse n’imbere y’urupfu:

Mpa imbaraga zigukomokaho

Urukundo rwigaragariza mu kuri:

Ndinda ibibi byose.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »