mar.

08

mars

2011

KU WA GATANDATU UKURIKIRA UMUNSI W’IVU

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Izayi (Iz 58, 9b-14)

9bNiba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,10ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu. 11Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama. 12Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.»


13Niwirinda kwica isabato no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero », umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro» ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca, 14ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.


ZABURI (Zab 86 (85) 11-2,3-4,5-6)


Inyik/ Uhoraho, twereke inzira igana iwawe.

 

Uhoraho, tega amatwi unsubize,

kuko ndi umunyabyago w’umukene.

Undwaneho kuko nakuyobotse,

Wowe Mana yanjye, ukize umugaragu wawe ukwiringiye.

 

Nyagasani, ngirira imbabazi,

ni Wowe ntakira umunsi wose,

Shimisha umutima w’umugaragu wawe,

kuko ari wowe ndangamiye, Nyagasani.

 

Nyagasani wowe ugwa neza kandi ukagira ibambe,

wowe ugirira impuhwe zihebuje abakwirukira bose;

utege amatwi wumve isengesho ryanjye,

uhugukire ijwi ryanjye ndagutakambira.

 

lBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Ezk33,11)


Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ntiwishimira urupfu rw’umugome,

ahubwo wishimira ko yahinduka akazibukira imyifatire ye

mibi, kugira ngo abone kubaho.

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

 

IVANJILI


+Luka (Lk 5,27-32)

Muri icyo gihe, 27Yezu arasohoka yitegereza umusoresha witwa Levi, wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» 28Undi aherako ahaguruka, asiga byose aramukurikira. 29Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga. 30Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa be bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha?» 31Yezu aba ari we ubasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. 32Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha kugira ngo bisubireho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »