Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Tobi (Tobi 6, 10-11 ; 7, 1.9-17 ; 8,1-9)

Tobiti yohereje umuhungu we Tobi mu Bumedi, aherekejwe na mugenzi we, ari we Malayika Rafayeli wari watumwe n’Imana. 6,10Nuko bamaze kugera mu Bumedi, bari hafi ya Ekibatani, 11nibwo Rafayeli abwiye uwo musore ati«Tobi, muvandimwe!» Undi arasubiza ati «Karame.» Umumalayika akomeza agira ati « Iri joro turacumbika kwa Raguweli. Uwo muntu ni mwene wanyu, kandi afite n’umukobwa witwa Sara.»


7,1Nuko bageze Ekibatani, Tobi aravuga ati «Azariyasi, muvandimwe, hita unjyana kwa Raguweli mwene wacu.» Umumalayika amujyanayo, bamusanga yicaye ku irembo, baba ari bo babanza kumuramutsa. Raguweli na we arabasubiza, ati: «Nimunezerwe, bavandimwe, muje mwisanga.» Hanyuma abajyana iwe. 9Bamaze gukaraba no kwiyuhagira, bajya ku meza. Nuko Tobi abwira Rafayeli ati «Azariyasi, muvandimwe wanjye, wambwiriye Raguweli akanshyingira Sara, umuvandimwe wanjye!» 10Raguweli arabyumva maze abwira uwo musore ati «Irire, winywere maze urare neza, kuko ari nta wundi ufite uruhare kuri Sara, umukobwa wanjye, uretse wowe muvandimwe. Ikindi kandi, nanjye ubwanjye nta burenganzira mfite bwo kugira undi namushyingira, kuko ari wowe mufitanye isano ya bugufi. Nyamara ariko mwana wanjye, ngiye kukubwira ukuri kose. 11Sara namushyingiye abagabo barindwi bo mu bavandimwe bacu, ariko muri bo ugiye kuryamana na we agahita apfa muri iryo joro. None rero mwana wanjye, wirire, winywere; naho ubundi Nyagasani azabe ari we ukwimenyera.»12Ariko Tobi aramusubiza ati «sinongera kugira icyo ndira hano cyangwa se ngo nkihanywere, utabanje kuntunganyiriza ibyo.» Raguweli na we aramusubiza ati «Ndamuguhaye. Uramweguriwe nk’uko iteka rya mu gitabo cy’Amategeka ya Musa ribyemeza, kandi n’Ijuru ryarabigennye ko ari uwawe; ngaho mujyane abe umugore wawe. Kuva ubu uri umugabo we, na we abaye umugore wawe; guhera uyu munsi, abaye uwawe ubuziraherezo. Nyagasani Nyir’ijuru nabarinde muri iri joro, maze byose bibagendekere neza, mwana wanjye; kandi abasesekarize impuhwe n’amahoro ye.»


13Nuko Raguweli ahamagara Sara, umukobwa we, maze araza aramwegera. Amufata akaboko, amushyikiriza Tobi avuga ati «Nguwo mujyane, kandi n’Amategeko hamwe n’iteka ryanditswe mu gitabo cya Musa biramukweguriye ngo akubere umugore. Ndamuguhaye, uzamujyane mugerane kwa so mutanatsitaye, kandi Imana Nyir’ijuru irabahe gutunga mutunganirwe, mugire amahoro!» 14Hanyuma ahamagara nyina wa Sara, amutegeka kumuzanira icyo yandikaho. Yandika amasezerano y’abashakanye, yemeza ko Sara amweguriye Tobi ngo amubere umugore, nk’uko iteka ryanditswe mu Mategeko ya Musa ribigena. Ibyo birangiye batangira kurya, baranywa.


15Nuko Raguweli ahamagara Edina, umugore we, aramubwira ati «Mugenzi wanjye, tunganya cya cyumba kindi, maze ukijyanemo Sara.»16Undi aragenda, asasa muri icyo cyumba nk’uko amaze kubibwirwa, maze akijyanamo umukobwa we. Aratangira aramuririra, ariko arayihanagura, maze aramubwira ati 17«Urabe intwari, mwana wanjye! Agahinda ufite, Uhoraho Nyirijuru arakaguhinduriremo ibyishimo! Mwana wanjye, komera!» Hanyuma arasohoka.

 

8,1Bamaze kurya no kunywa bumva barashaka kuryama. Niko kuzana wa musore, bamwinjiza mu cyumba. 2 akihagera, Tobi yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima w’ifi hamwe n’umutima, abishyira mu cyotezo; 3maze umunuko w’ifi uturumbanya ya roho mbi, ihungira mu turere two mu majyepfo ya Misiri. Ako kanya Rafayeli ahita ayikurikirayo, arayiburabuza, arayihabohera.


4Icyo gihe ababyeyi bari basohotse, basiga bakinze icyumba. Nuko Tobi ahaguruka ku buriri maze abwira Sara ati «Muvandimwe, haguruka dusenge, dutakambire Nyagasani kugira ngo adusesekazeho impuhwe n’umukiro.» 5Sara arahaguruka maze batangira gusenga no kwambaza, kugira ngo baronke umukiro. Nuko Tobi aratangira, aravuga ati«Uragasingizwa Mana y’abasokuruza, n’izina ryawe riragahora risingizwa ubu n’iteka ryose! Habwa impundu mu Ijuru kandi n’ibyaremwe byose nibigusingize iteka! 6Ni wowe waremye Adamu, unamuremera Eva umugore we ngo amubere umufasha, amutere inkunga ; kandi ni bo uwitwa muntu wese avukaho. Ni wowe wavuze uti ‘Si byiza ko umugabo yaba wenyine, reka tumuremere umufasha umeze nka we,’ 7None ubu rero, uyu muvandimwe wanjye simushatseho umugore kubera irari ry’umubiri, ahubwo mbigiranye umutima uzira uburyarya. Utugirire impuhwe ari we ari nanjye, maze tuzagerane mu zabukuru.» 8Bavugira icyarimwe bati «Amen! Amen!» 9Nuko bombi bararyama kugira ngo barare aho.


ZABURI (Zab 128 (127), 1-2, 3, 4.5bc)


Inyik/ Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho.

 

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

Agakurikira inzira ze!

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,

Uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,

warumbukiye mu nzu yawe;

abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,

zikikije ameza yawe.

 

Nguko uko ahabwa umugisha,

umuntu utinya Uhoraho

Uzagirira amahirwe muri Yeruzalemu,

Iminsi yose y’ubugingo bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 4,8.7)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ni urukundo.

Umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 12, 28b-34)

Muri icyo gihe, 28bumwe mu bigishamategeko yegera Yezu aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?» 29Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: 30Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. 31Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» 32Uwo mwigisha mategeko aramubwira ati «Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi ko nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. 33Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.» 34Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »