lun.

28

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBESE


Mwene Siraki (Sir 44, 1.9-13)

1Mureke dusingize abantu bacu b’ibyamamare, ba bakurambere bacu uko ibisekuru byabo byagiye bisimburana. 9Hari kandi n’abibagiranye burundu, barazimira nk’aho batabayeho, bahinduka nk’aho batigeze babaho, kimwe n’abana babakurikiye. 10Nyamara ariko dore abantu baranzwe n’ineza, ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye. 11Ababakomokaho bakomeza umurage mwiza, ari wo uranga n’urubyaro rwabo. 12Ababakomokaho bibanda ku masezerano, bakayatoza n’abana babo. 13Urubyaro rwabo ruzabaho iteka, n’ikuzo ryabo ntirizasibangana.


ZABURI (Zab 149, 1-2, 3-4,5-6a.9b)

 

Inyik/Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe

n’ibirori bakorera umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Bayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;

bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’lmana!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 1, 2-3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko y’Uhoraho:

Yera imbuto uko igihe kigeze.

Alleluya.

 

IVANJILI


Mariko (Mk 11,11-25)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kwakiranwa impundu nyinshi 11agera i Yeruzalemu, yinjira mu Ngoro y’Imana. Amaze kwitegereza byose hirya no hino, umugoroba ukubye arasohoka, ajyana na ba Cumi na babiri i Betaniya. 12Bukeye, bahagurutse i Betaniya, Yezu aza gusonza. 13Akiri kure, arabukwa igiti cy’umutini gifite amababi, ajya kureba ko hari imbuto yakibonaho, acyegereye asanga ni ibibabi bisa, kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera. 14Abwira icyo giti ati «Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!» Ubwo abigishwa be baramwumvaga.


15Baragenda bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kwirukana abacuruzi n’abaguzi barI mu Ngoro; ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga, n’intebe z’abacuruzaga intima, 16kandi abuza abikoreraga imitwaro kwahuranya ikibuga cy’Ingoro. 17Nuko abigisha ababwira ati«Mbese ntihanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose, naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi!’»18Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko ngo babimenye, bashaka ukuntu bamwicisha ariko bakamutinya, kuko rubanda rwatangariraga inyigisho ze.19Bugorobye, Yezu n’abigishwa be bava mu mugi.


20Mu gitondo bahita, babona wa mutini wumye kugeza mu mizi. 21Petero yibuka ibyabaye maze abwira Yezu ati «Mwigisha, cya giti wavumye dore cyumye cyose!» 22Yezu aramusubiza ati «Nimwemere Imana! 23Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba, bizaba. 24Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa.’ 25Kandi igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufitanye akantu, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibicumuro byanyu. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »