Burehe : iminsi mikuru y’impurirane.

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2011, kuri Paruwasi ya Burehe, hizihirijwe iminsi mikuru y’impurirane mu byishimo bidasanzwe.

N’ubwo bwose imvura yari yabyukiye ku muryango, abakristu batabarika, barangajwe imbere n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani Nzakamwita, bazinduwe no kunoza gahunda eshatu bari bamaze iminsi bitegura :

 

1. Abigishwa bagera kuri 40 bahawe isakramentu ryo gukomezwa, bakeye, bishimiye kwinjira mu rwego rw’abantu bakuru mu kwemera babifashijwemo na Roho mutagatifu bari bamaze igihe bitegura.

                                    

2. Kuri iki cyumweru kandi , nk’ahandi hose muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Paruwasi ya Burehe yizihije umunsi mukuru w’iyogezabutumwa ry’abana. Abo bana rero, bari bitabiriye cyane umunsi mukuru wabo ; baranzwe no kugira uruhare muri Liturujiya y’uwo munsi, baririmba, bahereza , ariko cyane cyane bamurikira Nyagasani ituro ritubutse bari bageneye uwo munsi. Ibyishimo byagaragazaga koko ko bishimiye ubutumwa Kiliziya idahwema kubashishikariza.

 

3. Agashya k’uwo munsi ni uko abihayimana n’abasaserdoti bavuka muri iyo paruwasi ya Burehe nabo bari bamaze iminsi bafite ubutumire bwa Paruwasi yabo. Ni kuri ubwo buryo abo bihayimana bakorera mu madiyosezi anyuranye y’u Rwanda, n’amaparuwasi atandukanye, baje babukereye biteguye gusabana n’abasaserdoti bafite ubutumwa muri Paruwasi ya Burehe, hamwe n’ababyeyi b’abo bihayimana, n’Umwepiskopi rero wa Diyosezi ya Byumba wari wageneye icyo cyumweru izo gahunda nyabutatu.

 

Padri Dion MBONIMPA


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »