Soeur Maria OTEIZA yatuvuyemo ku wa 14 Gashyantare 2011

Sr Maria Socorro OTEIZA wavutse ku wa 13 Mutarama 1926 i Navarra muri Espanye, yitabye Umuremyi ku wa 14 Gashyantare 2011 mu bitaro i Kigali, Rwanda. Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabaye ku wa 17 Gashyantare 2011, ibimburirwa n’igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Mgr Servilien NZAKAMWITA i Rushaki.


Mu nyigisho Umushumba wa Diyosezi yagejeje ku bari mu Misa yibukije ko turi intore z’Imana kandi ko nta kintu na kimwe gishobora gutandukanya Imana n’umuntu wese wayikunze. Sr OTEIZA rero na we yakunze Imana, anyurwa n’Ijambo ryayo maze arahirira ko nta gishobora kumutandukanya n’urukundo rw’Imana.


Umwepiskopi yakomeje agira ati: “Sr OTEIZA arangije urugendo rwe ariko ntadusize kuko yinjiye mu buzima bw’Imana kandi bukaba butagira imipaka. Azajya adutakambira ku Mana kugira ngo inzira yanyuze tuyinyuremo natwe turi indahemuka.” Musenyeri yakomeje avuga ko Sr OTEIZA yabaye umwe n’abo yabanye nabo bose. Nubwo atumvaga neza ururimi rwabo, yabumvishaga amatwi y’umutima.


Mu gihe cyo gutura, ababikira bo mu muryango Mutagatifu w’i Bordeaux Sr OTEIZA yari arimo, bazanye kuri Altari ya Nyagasani bimwe mu byo nyakwigendera yakoreshaga mu buzima bwe bwa buri munsi: Umusaraba w’umuryango yambaraga, itaburiya yambaraga ari mu kazi, Igitabo cy’Ijambo ry’Imana, Igitabo cy’amategeko y’umuryango, inkweto yambaraga…


Mu buhamya bwatanzwe, hagarutswe ku mico myiza n’imibanire yarangaga Sr OTEIZA. Sr Weronika ukuriye kominote (Communauté) y’ababikira i Rushaki, yagarutse kubuzima bwa Sr OTEIZA, avuga ko yasezeranye bwa mbere mu babikira b’Umuryango Mutagatifu w’i Bordeaux afite imyaka 20.

 

Mu 1957 yoherejwe mu butumwa muri Kameruni, mu 1968 yoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo (RDC) aho yamaze imyaka irenga 30.

 

Mu 1996 yasubiye iwabo muri Espanye agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko mu 1998 Umukuru w’umuryango aza kumusaba kuza i Rushaki mu gihe cy’amezi atatu gusimbura ababikira bari bagiye kuruhuka. Amezi atatu rero yaje kuvamo imyaka 13 kuko yageze i Rushaki umutima we ugatwarwa n’ubutaka bw’u Rwanda, agakunda u Rwanda.


Sr Veronica yakomeje avuga ko Sr OTEIZA yahoraga yishimye kandi akakira abantu bose. Yaranzwe n’ukwemera kandi yahoraga ashishikajwe no gukora ugushaka kw’Imana muri byose. Mu buzima bwe yitaye kuri gatigisimu, guteza imbere umwari n’umutegarugori… Yaranzwe kandi n’indangagaciro z’ababikira b’Umuryango Mutagatifu w’i Bordeaux: kwitanga, ibyishimo, ubwiyoroshye no kwiringira Imana. Yarangwaga kandi n’isengesho.

 

Ku wa 05.02.2011 yajyanye n’abandi babikira i Kibeho mu rugendo nyobokamana rwari rwateguwe na Diyosezi ya Byumba, akaba yari yagiyeyo agira ngo anashimire Imana imyaka 65 yari amaze ayiyeguriye. Bukeye bwaho avuye i Kibeho, nibwo yatangiye kumva atameze neza.


Mu buhamya bwabo, Ababikira bo mu Muryango Mutagatifu w’i Bordeaux bo muri Kongo bavuze ko Sr OTEIZA yabaye bugufi y’abaturage b’icyo gihugu kandi abana nabo abasura kandi yita ku bari n’abategarugori. Yabaye umubikira urangwa n’ibyishimo ndetse n’imbaraga kandi yarangwaga n’ubwiyoroshye.


Sr Joaquina GONZALEZ ukomoka mu gihugu cya Espanye kandi wabanye na Sr OTEIZA, yagize ati: “Dufite agahinda ariko dufite n’icyizere muri we kuko yabaye intumwa ya Nyagasani. OTEIZA yitaye ku babaye kandi arangwa n’ibyishimo. Ubugwaneza n’icyiza, ni amagambo yakundaga kandi yamuhoraga k’umunwa”. Mama Joaquina yarangije agira ati: “Maria OTEIZA, mu izina rya Kiliziya, mu izina ry’umuryango wawe no mu izina ry’Umuryango w’Ababikira b’Umuryango Mutagatifu w’i Bordeaux turagushimira urukundo wakunze abantu, turagushimira ibyishimo wagaragaje kandi turashimira umuryango wawe wagutanze kugira ngo wamamaze Ivanjili ya Nyagasani.”

 

Padri Materne HABUMUREMYI wabaye muri Paruwasi ya Rushaki imyaka irindwi, mu buhamya bwe yavuze ko Sr OTEIZA yari umubikira utuje, urangwa n’isengesho kandi akarangwa n’ibyishimo. Yakundaga gusabira abantu bari mu kaga, abari mu ntambara… Yari kandi umushyushyarugamba kandi akagirira bose urugwiro kuburyo benshi bamwitaga Nyogokuru kandi na we agakunda kwita abantu yishimye ko ari abana be.


Alphonse NDEREYIMANA wakoranaga na Nyakwigendera we yagaragaje ko sr OTEIZA yakundaga kwisekera, akarangwa n’impuhwe n’imbabazi. Yakundaga gutanga ndetse no kwita kubafite ibibazo. Wabonaga afite ubumwe n’Imana kandi agakunda umurimo no kubahiriza igihe kandi agakunda ukuri.


Nyuma y’igitambo cya Misa n’ubuhamya butandukanye, Sr Maria OTEIZA yashyinguwe mu rugo rw’Ababikira, aherekezwa n’imbaga nyamwinshi. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ubutaka bw’abasokuruza bacu ntibumuremerere.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »