ven.

18

févr.

2011

Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE


Intangiriro y’igitabo cya Mwene Siraki (Sir 1, 1-10)

1Ubuhanga bwose bukomoka kuri Uhoraho, kandi buhorana na we ubuziraherezo. 2Umusenyi wo ku nyanja n’ibitonyanga by’imvura, cyangwa iminsi y’ibihe byose, ni nde washobora kubibarura?3Ni nde wapima ubuhagarike by’ikirere n’ubugari bw’isi, agasobanukirwa n’inyenga, nkanswe ubuhanga? 4Ubuhanga bwaremwe mbere ya byose, ubwitonzi buhangwa kera na kare. 6Ni nde wahishuriwe imizi y’ubuhanga? lbanga ry’imigambi yabwo ni nde wigeze arimenya? 8Umunyabuhanga ni umwe kandi aratinyitse cyane, ni Utetse ku ntebe ye y’ubwami: 9Uhoraho ni we ubwe waburemye, arabwitegereza, arabusesengura mu biremwa bye byose, 10mu binyamubiri byose, akurikije ubuntu bwe, kandi abusendereza no mu bamukunda bose.


ZABURI , Zab 93 (92), 1ab, 1c-2, 5


Inyik/Uhoraho Mana yacu,

              mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!

 

Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,

Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.

 

Isi yarayishinze arayikomeza.

Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,

Uriho kuva kera na kare!

 

Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri;

lngoro yawe ikwiranye n’ubutungane,

Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 9,14-29)

Muri icyo gihe, Yezu na Petero na Yakobo na Yohani 14baza basanga abandi bigishwa be, maze babona ikivunge cy’abantu kibakikije, n’abigishamategeko bajyaga impaka na bo. 15Rubanda rwose bakimurabukwa barahomboka, maze biruka bajya kumusuhuza. 16Arababaza ati «Icyo mujyaho impaka na bo ni iki?» 17Umwe muri rubanda aramusubiza ati «Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi. 18Iyo imweguye imutura hasi maze akazana urufuro, agahekenya amenyo kandi akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyirukana ntibabishobora.»

 

19Arababwira ati «Yemwe bantu b’iki gihe mutemera! Nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimunzanire uwo mwana.» 20Baramumuzanira. Roho mbi ikibona Yezu icugusa umwana cyane, yikubita hasi, arigaragura azana urufuro. 21Yezu abaza se ati «Hashize igihe kingana iki agirwa atya?» Se aramusubiza ati «Kuva mu bwana bwe. 22Incuro nyinshi yamuroshye mu muriro no mu mazi kugira ngo imwice; ariko niba hari icyo ushobora, tubabarire udutabare!»23Yezu aramubwira ati «Ngo niba hari icyo ushobora … ? Erega byose bishobokera uwemera!» 24Aka kanya se w’umwana arangurura ijwi ati «Ndemera! Ariko komeza ukwemera kwanjye guke!»

25Yezu abonye abantu baza banigana, akabukira roho mbi avuga ati «Wowe roho mbi umubuza kuvuga no kumva, ndagutegetse: va muri uwo mwana kandi ntukamugarukemo ukundi.» 26Roho mbi ivuza induru, icugusa umwana cyane, imusohokamo. Nuko uwo mwana amera nk’uwapfuye, ndetse bituma abantu benshi bavuga ngo «Yapfuye!» 27Naho Yezu amaze kumufata ukuboko, aramuhagurutsa, umwana arahagarara. 28Yezu yinjiye mu nzu, abigishwa be bamubariza ahiherereye bati «Kuki twebwe tutashoboye kuyirukana?» 29Arabasubiza ati «Buriya bwoko bwa roho mbi, nta kindi gishobora kubwirukana usi bye isengesho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »