Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 5,1-8)

1Ntuzishingikirize umutungo wawe, ntuzibwire ngo «Mfite ibimpagije.» 2Ntukishinge ibyifuzo n’imbaraga zawe, ngo ukurikize irari ry’umutirna wawe. 3Ntukavuge ngo «Ni nde uzantegeka?» Kuko nta shiti, Uhoraho yazaguhana. 4Ntukavuge ngo «Ko nacumuye byantwaye iki?» Kuko Uhoraho azi kwihangana. 5Ntuziringire imbabazi ze ngo wungikanye ibyaha. 6Ntukibwire ngo «Imbabazi ze ni nyinshi, azambabarira umurundo w’ibyaha nakoze»; yego arangwa n’impuhwe ariko agira n’umujinya, kandi uburakari bwe burondera abanyabyaha. 7Ntuzatindiganye mu kugarukira Uhoraho, ngo uhore ubyimurira ejo hazaza, kuko uburakari bw’Uhoraho buzagurumana bugutunguye, maze igihe cyo guhanwa nikigera uzarimbuke. 8Ntukiringire ubukungu bw’amahugu, kuko amakuba naza nta cyo buzakumarira.

 

ZABURI (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)


Inyik/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.


Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

Kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batezegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Tes2, 13)


Alleluya Alleluya.

Nitwakire Ijambo ry’Imana: nta bwo ari ijambo ry’abantu,

ahubwo ni Imana ubwayo ituvugisha.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 9, 41-50)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 41«Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy’amazi yo kunywa abitewe n’uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye. 42Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuha,mbira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe, bakamuroha mu nyanja. 43Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo, 44aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’ihuriro utazima. 45Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu bugingo ucumbagira, 46aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi. 47Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; kuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, 48aho urunyo rudapfa, n’umuriro ntuzime. 49Ahubwo buri wese ajye asukurwa n’umunyu n’umuriro. 50Umunyu ufite akamaro; ariko iyo ukayutse, mwawusubiza mute uburyohe bwawo? Nimwigiremo umunyu kandi mubane mu mahoro.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »